RFL
Kigali

Ibiciro ni nk’ubuntu! Tech Heaven yafunguye amarembo ku bifuza ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2024 9:03
1


Mu mujyi wa Kigali hafunguwe iduka ricuruza ibikoresho byose by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe, byizewe, bihendutse kandi biramba ryitwa ‘Tech Heaven.’



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, nibwo hafunguwe ku mugaragaro iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amatelefoni, za mudasobwa zigezweho kandi zikomeye, Printer, ndetse n’ibindi byinshi.

Umwihariko w’iri duka, ni uko rifite urubuga ushobora gusura ugasangaho ibindi bikoresho byose by’ikoranabuhanga, birimo televiziyo, ‘ecouteurs,’ firigo n’ibindi byose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, ari rwo www.techheaven.rw.


Umuyobozi mukuru w’iri duka, Manzi Eric, yatangarije InyaRwanda ko muri Tech Heaven batangiranye ibintu bishya gusa kandi biherekejwe n’ubwasisi budasanzwe bwa Pasika bugomba gusozanya n’uku kwezi kwa Mata.

Manzi yagize ati: “Muri Tech Heaven byose ni bishya ahubwo, ni ijuru riri ku isi nk’uko izina ribivuga. Muri Tech Heaven dufite akarusho kuko turacyari mu bihe bya Pasika. Turi gutanga poromosiyo ukwezi kose, twagabanyijeho 20%.”


Mu bindi byiza byo kugurira ibikoresho muri Tech Heaven, harimo guhabwa garanti y’umwaka wose kuri buri gikoresho cyose. Ku bari guhaha bifashishije urubuga rwa Tech Heaven bo bashyizwe igorora, kuko iyo uguzeho igikoresho icyo ari cyo cyose ugabanyirizwa 20% ku giciro, bakakikugezaho ako kanya ku buntu aho waba uherereye hose mu gihugu.

Umuyobozi w’iri duka yagize ati: “Icya mbere duha abakiliya bacu ni garanti, kugura igikoresho cyizewe kandi uzi n’inkomoko yacyo. Batazaguhangika ugasanga mu kanya imashini irazimye cyangwa telefoni irazimye nta garanti ufite. Ikindi ni uko muri serivisi zose dutanga dufite abantu b’inzobere muri byo, babifitiye impamyabumenyi n’impamyabushobozi, twarabyigiye dufite n’abakozi babyigiye.”

Ubudasa buri muri Tech Heaven ni uko ariho honyine hari igisubizo ku bantu bifuza gutumiza hanze ibikoresho bikomeye by’ikoranabuhanga birimo ‘Gaming-Laptop,’ ‘Gaming-Desktop,’ n’ibindi byose ushobora kubona ko bitari ku rwego rwo mu Rwanda. Utumye igikoresho cye muri Heaven Tech kigera ku cyicaro cy’iri duka nyuma y’iminsi itatu, hanyuma nyiracyo akagerayo akagihabwa.

Abakenera ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye na za kampani, abiga amasomo y’ikoranabuhanga bakenera mudasobwa zikomeye, bose bahamagariwe kugana iri duka, kuko ubuyobozi bwaryo buri no kwiga ku cyakorwa ngo abarigana boroherezwe kwishyura mu byiciro.

Uramutse wifuza kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Tech Heaven aho waba uri hose mu gihugu, wabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa ukabahamagara mu masaha ayo ariyo yose kuri telefoni igendanwa: 0788443277.

Tech Heaven iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati h’ino y’inyubako ya Makuza, ni ukuvuga ku muhanda uva ku Nkurunziza usa nk’ugana kwa Makuza, muri metero nka 500 gusa uba uhageze. Harangwa n’icyapa kinini cyanditseho Tech Heaven na serivisi zose batanga, haruguru y’umuhanda ku nyubako iri munsi neza y'icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali.


Iduka rya Tech Heaven ricuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga ryafunguye amarembo


Batanga serivisi zitandukanye zijyanye n'ikoranabuhanga


Umuyobozi mukuru wa Tech Heaven, Manzi Eric yahaye ikaze abifuza kugura no gutumiza ibikoresho byose by'ikoranabuhanga


Amahirwe yo guhahira muri Tech Heaven ni menshi



Bafite mudasobwa za mbere zikomeye kandi zihendutse



Abakenera mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye bashyizwe igorora


Ubwoko bwose burahari



Ibikoresho byabo ni nta makemwa




Ibi bikoresho byose biba bifite garanti y'umwaka wose kuko birizewe




Muri ibi bihe bya Pasika hari igabanirizwa rya 20% kugeza ku mpera z'uku kwezi


Abakozi bose bakora muri Tech Heaven babifitiye impamyabumenyi ndetse n'impamyabushobozi



Nta mpungenge muri Tech Heaven

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitanga Francois BUCURA3 weeks ago
    Nibyiza cyane manzi courage kbs u have made it umwana. Small in size but big in mind. Congratulation🙏much respet. Uzafungure nagashami i Nyagatare.





Inyarwanda BACKGROUND