RFL
Kigali

Hagiye gutorwa umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/03/2024 6:05
0


Nyuma y'imyaka ibiri u Rwanda rutitabira irushanwa rya Miss Supranational ku rwego mpuzamahanga kubera isubikwa ry'ibikorwa by'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu (5) ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.



Kuri ubu hagiye gutorwa  umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse Abanyarwandakazi bose yaba ari abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bahawe amahirwe. Ni ibintu byaherukaga kuba mu myaka  icyenda ishize.

Alphonse Nsengiyumva uhagarariye Suprafamily Rwanda LTD yari isanganwe inshingano zo gutegura amarushanwa ya Miss Supranational Rwanda yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kugirana ibiganiro n'abategura aya marushanwa, ku rwego mpuzamahanga bakabasobanurira imbogamizi bari guhura nazo bemeranijwe kuba basubiranye izo nshingano aho bazakoresha uburyo butandukanye bw'ikoranabuhanga.

Yavuze umukobwa uzatorwa atazatorwa nk’utorewe mu Rwanda cyane ko nta birori bizabaho, ahubwo hazabaho kwiyandikisha nyuma hakabaho amarushanwa mu buryo butandukanye azasiga umukobwa uzahagararira u Rwanda amenyekanye.

Ati “Kuri iyi nshuro kubera ko ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza byahagaze ntabwo hazatorwa umukobwa nk’uko byari bisanzwe. Gusa, uzahiga abandi azagenda ahagarariye u Rwanda nk’uko twabisabwe n’abategura Miss Supranational International.’’

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe, Umuratwa Kate Anitha ariwe ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, yegukanye asimbura Umunyana Shanitah ufite ikamba rya 2019.

Miss Rwanda yatambambiye andi marushanwa: 

Hashize igihe gito, amarushanwa y'ubwiza yahagaritswe mu Rwanda bitewe n'ibirego by'ihohoterwa byakurikiranweho Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) wahoze ategura Miss Rwanda. 

Miss Rwanda ni irushanwa ryahaye imirimo abantu banyuranye, kandi ryashyize itafari mu kwamamaza ibigo binyuranye by’ubucuruzi bagiye bakorana naryo. Ryanabaye ikiraro cy’igihe kinini, bamwe mu bakobwa bakoresheje mu gukabya  inzozi zabo.

Mu bihe byaryo, buri mubyeyi yakoraga uko ashoboye ngo umwana we agere mu cyiciro cya nyuma. Hari abarivuyemo barivumira ku gahera nyuma yo kutanyurwa n’uburyo batsinzwemo, abandi bavamo bemera ko ntako batari bagize.

Kuva iri rushanwa ryahagarikwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi], ryakurikiwe n’inkuru za bimwe mu bitangazamakuru byibaza ku iherezo ryaryo n’ibindi bitandukanye.

Abategura andi marushanwa ajyanye n’ubwiza arimo na Mr Rwanda n’ibindi nayo yahise ahagarikwa, kuva icyo gihe ntawongeye gukora-Bategereje gukomorerwa.

Rwanda Inspiration Back Up yahagaritswe gutegura iri rushanwa niyo yari ifite uburenganzira bwo kohereza umukobwa userukira u Rwanda muri Miss World- bishoboka ko ibi ari byo byatumye Miss Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022 atabashije guserukira u Rwanda muri Miss World.

Hari amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rizagaruka mu isura nshya, kuko hazajya hatorwa Nyampinga wa buri Ntara hanyuma banatore Nyampinga w’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa. 


Umuratwa Kate Anitha agiye kubona umusimbura


Miss Umunyana Shanitah yambika ikamba Umuratwa wari umusimbuye 


Hagiye gushakishwa umukobwa uzaserukira u Rwanda abisikana na Umuratwa muri Miss Supranational 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND