RFL
Kigali

Passy Kizito yifashishije Mbanda, Kade na Element mu ndirimbo iherekejwe n'ishimwe ku muryango we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2024 14:58
0


Umuhanzi Passy Kizito yatangaje ko mu gukora indirimbo ye yise “Golo”, yifashishijemo amajwi y’abahanzi bagenzi be barimo Calvin Mbanda, Kevin Kade ndetse na Element ibizwi nka ‘background vocals’ mu rurimi rw’amahanga.



Passy yari amaze igihe ateguje abantu iyi ndirimbo, ni nyuma y’uko agiranye amasezerano na sosiyete ya ‘Imigongo Labs’ yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza, izajya imufasha gusakaza ibikorwa bye by’umuziki mu bice bitandukanye by’Isi.

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko akora iyi ndirimbo yifuje kwifashisha aba bahanzi kubera ko yasabwaga ‘amajwi y’abantu benshi baririmba mu nyikirizo turi kuririmba ijambo ‘Golo’.

Ati “Ni abahanzi b’inshuti zanjye. Rero kubifashisha byaturutse ku kuba nari nkeneye abantu bamfasha mu kunoza neza iyi nyikirizo y’iyi ndirimbo.”

Mu kwandika iyi ndirimbo, Passy yanifashishije Producer Element ndetse n’umuhanzi Diaz Dolla uri kugaragaza impano mu muziki muri iki gihe.

Ati “Diaz ni umuhanzi mushya, ukiri kuzamuka ariko ufite impano. Ni umwana abanyarwanda bagiye kuzamenya mu minsi iri imbere. Icyo twakoze njyewe nawe na Element twarahuje, dusangizanya ibitekerezo, hari amagambo arimo yagiye aduha, twumva ni meza turayakoresha.”

Passy avuga ko Producer Element iyo akora indirimbo kenshi aba ari kumwe n’abantu benshi bumva, yagira uwo akenera akiyambazwa muri iyo ndirimbo.

Ati “Ni umwihariko we! Iyi ndirimbo yanjye ahubwo irimo abahanzi bacye, kuko hari izindi ndirimbo yifashishamo abantu barenga 10. Ni ibintu byiza, bibyara ikintu kinini, kubera ko iyo muhuje ibitekerezo mushyira hamwe. Buri muntu uzana icyiza cyimurimo.”

Uyu muhanzi yashimye buri muhanzi wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ye, ndetse n’abagize uruhare bose mu ifatwa ry’amashusho ndetse n’ababyinnyi bagaragaramo.

Yavuze ko ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo atari ikintu cyoroshye, kuko bisaba ubwitange, ndetse umuryango we (ababyeyi be na bashiki be) babigizemo uruhare.

Yasobanuye ko atangira umuziki, umuryango we utabyumvaga neza kuko hari ibyo bamusabaga kubanza gukora.

Ati “Ndashimira n’umuryango wanjye, bashiki banjye, Papa wanjye na Mama wanjye bakomeje gushyigikira umuziki wanjye n’ubwo cyera bitari byoroshye ko bumva ibyo ndirimbo, ariko ubu basigaye babibona nk’akazi.”

Akomeza ati “Ibyo bansabye ku ruhande rwanjye njye narabyubahirije. Bashakaga ko ndangiza amashuri, ibyo narabyubahirije. Barabitinyaga mbere, ariko ubu basigaye babyumva, babihaye agaciro. Umuryango wanjye wose ndawushimira.”

 

Passy Kizito yatangaje ko atangira umuziki byamusabye kumvira umuryango washakaga ko abanza kwiga


Passy Kizito yavuze ko yifashishije Calvin Mbanda, Kevin Kade na Element mu nkikirizo y’iyi ndirimbo


Passy yavuze ko Element afite umwihariko mu batunganya indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GOLO’ YA PASSY KIZITO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND