RFL
Kigali

Diddy ugeraniwe yamaze kugurisha televiziyo ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/03/2024 18:51
0


Umuraperi w'icyamamare, Diddy, ukomeje gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa byo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa, yamaze gukurisha televiziyo ye 'Revolt TV' yashinze mu 2013.



Umuraperi w'umuherwe Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, akaba na rwiyemezamirimo, ibye bikomeje gufata indi ntera nyuma yaho abashinzwe umutekano baherutse gusaka imiturirwa ye ibiri i Los Angeles na Miami, mu gukusanya ibimenyetso by'ibyaha ashinjwa.

Kuri ubu indi nkuru yongeye guca ibintu kuri uyu muraperi uri kunyura mu bihe bikomeye, ni uko televiziyo ye yitwa 'Revolt TV' yamaze kuyigurisha ikaba itakiri iye. New York Times ivuga ko iyi televiziyo iri mu biganza by'undi mushoramari utaratangazwa amazina mu rwego rwo kwirinda ko izina rye rigira aho rihurira n'ibiri kuba kuri Diddy.

Diddy ushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa, yamaze kugurisha televiziyo ye

Muri Nzeri ya 2023 ubwo Diddy yasubizwaga mu rukiko ku nshuro ya Kane ashinjwa gufata ku ngufu nibwo yahise yegura kubuyobozi bukuru bw'iyi televiziyo agasimburwa na Detavio Samuels wungirijwe na Deon Graham. Uyu Samuels ni we wahamirije New York Times ko iyi televiziyo Diddy yamaze kuyigurisha kuwundi muntu utifuza ko amazina ye ajya hanze.

Yaraherutse kwegura kubuyobozi bukuru bw'iyi televiziyo yaramazeho imyaka 10

Ni mu gihe TMZ yo ivuga ko Diddy yagurishije Revolt TV mu mpera z'umwaka wa 2023 nyuma y'uko yarasubijwe mu nkiko biturutse ku kuba abafitemo imigabane babyifuzaga ko Diddy atakomeza kuba umuyobozi wayo mu gihe ari gushinjwa ibyaha bikomeye.

Diddy yari yarashinze televiziyo ya 'Revolt TV' mu 2013

Ibi bimenyekanye mu gihe uyu muraperi ibye bikomeje kuvugwa ko ari iminsi y'igisambo imaze kugera kuri mirongo ine, nyuma yo kuba yaramaze igihe ashinjwa ibyaha bitandukanye. Ibi kandi bimenyekanye mu gihe abarimo abahoze ari abakunzi be barimo umuraperikazi Yung Miami bajyanywe mu nkiko bamuzira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND