RFL
Kigali

Ni Weekend ya nyuma y'ukwezi! Top 15 y'indirimbo zagufasha guherekeza Mata - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/04/2024 11:14
0


Abahanzi barimo Kenny Sol, Cyusa Ibrahim, Riderman, Kellia n'abandi baguteguriye indirimbo zagufasha gusoza neza weekend ya nyuma y'ukwezi kwa Mata.



Mu rwego rwo guherekeza neza ukwezi kwa Mata ari na ko abantu bitegura kwinjira muri Gicurasi, abahanzi nyarwanda bagiye bakora mu nganzo bagashyira hanze ibihangano byiza kandi binogeye amatwi.

Mu ndirimbo nshya zagiye hanze muri iki cyumweru harimo:

1.Inkomoko - Chryso Ndasingwa


Kuri uyu wa Gatandatu, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yashyize hanze indirimbo nshya "Inkomoko" yakoreye i Nyamirambo. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo "Wahozeho", asohoye iyi ndirimbo mu gihe yitegura gukora igitaramo gikomeye "Wahozeho Live Concert" kizabera muri BK Arena tariki 5 Gicurasi 2024.

2. 2 in 1 – Kenny Sol


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yamaze gushyira hanze indirimbo y'amashusho '2 in 1' yifashishijemo umugore we unamutwitiye imfura , Kunda Alliance Yvette, ikaba ari iya mbere akoze kuva yakwinjira muri 1:55AM.

3. Dans Le Bon – Gabiro Guitar


Nyuma yo gukora ku muzingo yise ‘Gishyaka’ n’uruhurirane rw’indirimbo yise ‘Criminal Love’, Gabiro Guitar uri gukora ku giti cye kuva yakwemera guhara imigabane yari afite muri Evolve Music, yagarukanye indirimbo nshya.

Ni indirimbo ifite amashusho yakorewe mu Burundi yayise ‘Dans Le Bon’. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Gabiro yavuze ko aya ari amagambo akoreshwa n’abakundana mu gihe baryohewe n’umunyenga w’urukundo barimo.

4. Isengesho – Cyusa Ibrahim


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Isengesho' yakoze nyuma y'imijugujugu yatewe n'abantu mu bihe bitandukanye, cyane cyane binyuze mu bikorwa bye bishamikiye mu myidagaduro.

5. Ambutiyaje – Riderman


Umuraperi Riderman aherutse gutangariza InyaRwanda ko yitegura gushyira hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'umuraperi mugenzi we Bull Dogg. Imwe muri izi ni iyo yise 'Ambutiyaje' yamaze no gushyira hanze mu buryo bw'amajwi.

6. Rwamakombe - Dr Nganji ft Zeo Trap


Ngabonziza Dominique wamamaye nka Dr Nganji muri muzika yamaze gushyira hanze indirimbo yise "Rwamakombe" yakoranye n'umuraperi uri mu bagezweho muri iyi minsi, Zeo Trap.

7. Idage - QD


Nyuma y'amezi abiri ashyize hanze iyo yise "Teta" igakundwa n'abatari bacye, umuhanzi QD yashyize hanze indi ndirimbo yise 'Idage.'

8. Respect & Usifiwe za Tonzi


Umuramyi Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Repect' yitiriye album ye ya cyenda aherutse kumurika, akaba ari amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora. Mu ijoro ryacyeye nabwo yashyize hanze andi mashusho y'indirimbo "Asifiwe".

9. Kiganjani - Ben & Chance


Bamwe mu baramyi bakunzwe hano mu Rwanda, Ben na Chance, bahaye abakunzi b'ibihangano byabo indi ndirimbo bise "Kiganjani." Ni indirimbo bashyize hanze mu gihe bari kubarizwa muri Canada mu ivugabutumwa batumiwemo na Ev. Willy Gakunzi.

10. Zikana – Yampano ft Fireman


Umuhanzi Yampano nyuma ya za 'Bucura' n'izindi ndirimbo yakoze zikamuzanira igikundiro, yisunze Fireman bakora "Zikana."

11. Suku - Kenny Edwin ft Fireman


Umuhanzi Kenny Edwin yahuje imbaraga n'umuraperi Fireman bakora indirimbo bise "Suku."

12. Ifoto - Yee Fanta ft Teco


Producer ukiri muto ukomeje kuzamuka neza mu muziki nyarwanda no kuzamura igikundiro, Fanta yahuriye mu ndirimbo 'Ifoto' na Teco.

13. Muzehe Wacu – Mark The Chris


Umuhanzi w'umunyarwanda Mark The Chris ukorera umuziki mu Bufaransa, yashyize ahagaragara indirimbo "Muzehe Wacu" yanditswe na Producer Iyso mu rwego rwo kugaragaza ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda n'abanyarwanda mu myaka 30 ishize arubereye ku isonga.

14. Together - Kellia


Nyuma y'uko ahuriye na Alyn Sano mu ndirimbo bise "Ndabizi," umuhanzikazi Tuyizere Kellia [Kellia] yashyize hanze indi nshya yise "Together" yanditswe na Niyo Bosco.

15. Calvary - David Kega


Umuramyi David Kega uri gukorana imbaraga muri iyi minsi, yazirikanye ibyo Kristo yakoze ku musaraba, ashyira hanze indirimbo yise 'Calvary.'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND