Mu 2009 ni bwo hashyizweho itegeko ku mutungo bwite mu by’ubwenge. Nubwo bimeze gutya ariko, abahanzi baracyagaragaza ko abatsindira amasoko ya Leta mu nzego zinyuranye n’abandi batarashyira mu bikorwa icyo itegeko riteganya, ku buryo ijanisha ribereka ko babona inyungu ya 10% n’aho 90% akaguma mu mifuko y’abandi.
Ririya tegeko
rifite intego yo gutanga umusanzu ku guteza imbere guhanga udushya mu
ikoranabuhanga, guhererekanya no gukwirakwiza ikoranabuhanga bikaba magirirane
hagati y’abahanzi n’abakoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku buryo butuma
habaho imibanire n’imibereho myiza n’uburenganzira buringaniza ku baturage
bose.
Itegeko ku
burenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge riteganya mu ngingo yaryo ya 253
ikoreshwa ry’uburennganzira bw’umuhanzi, uburenganzira bw’abagaragara mu
bihangano, ubwa ba nyir’amajwi ari mu bihangano n’ubwa ba nyir’ibiganiro
bwegurirwa sosiyete imwe yigenga ikora ibijyanye no kurinda uburenganzira
bw’abahanzi n’ibijyana na bwo.
Ni itegeko
riteganya kandi ko umuntu wese ukoresha ibihangano by’abahanzi mu bucuruzi
agomba kwishyura aho hakavugwamo Radio, Televiziyo, utubyiniro, hoteli, utubari
n'abazifashisha no mu bindi bikorwa bitandukanye barebwa n’iri tegeko.
N’ubwo
bimeze gutya ariko, abahanzi Nyarwanda baracyagaragaza ko hagakinewe guterwa
intambwe ikomeye, kuko ibihangano by’abo bitabungukira nk’uko byagakwiye, kandi
hari itegeko ribangera.
Kuri uyu wa
Gatanu tariki 26 Mata 2024, muri Kigali Serena habereye umuhango wo kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga ku kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge. Ni umuhango wahuje
inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurengera umutungo mu by’ubwenge.
Senderi Hit
uri mu bitabiriye uyu muhango, yasobanuye ko hari byinshi bishimira mu gihe cy’imyaka
30 ishize u Rwanda rwiyubaka, ariko kandi umuhanzi aracyategereje ko ibihangano
akora bimwungukira, hashingiwe ku cyerekezo cy’Igihugu.
Uyu muhanzi
yavuze ko 'umutungo bwite mu bwenge mu by'ukuri wakerengewe nyabyo bitari
ukubivuga kuko umunsi mukuru wabaye'.
Yavuze ko
kuva iri tegeko ryo kurengera umutungo mu bwite mu by'ubwenge ryashyirwaho, 10%
ari yo nyungu babona ishobora kuba igera ku muhanzi mu bihe bitandukanye.
Yabwiye
InyaRwanda ati "10% ni kwa kundi ushobora guhamagarwa nyuma y'amezi nka
tanu cyangwa kuba byibura igihangano bizwi ko ari icya nyiracyo cyangwa hari
'video' y'icyo gihangano."
Senderi
asobanura ko 90% y'inyungu yakabagezeho igera kuri 'ba rushimushi' bafite
amasoko batsindira mu Mirenge, mu Turere, muri za Minisiteri, mu bigo
by'ingenga n'ibindi.
Uyu muhanzi
yagaragaje ko abatanga amasoko ku rwego rw'Igihugu cyangwa ku turere n'Imirenge
bakagombye gushyiraho uburyo uhawe isoko agomba kuba afite amasezerano y'abahanzi
batandukanye yerekana ko 'bazakorana byibura n'umuhanzi akagira byibura ikamugeraho
ejo akabona uko asubira muri studio'.
Senderi
agaragaza ko ibi bizashyirwa mu bikorwa igihe n'abayobozi batanga amasoko bazamenya
ko hari itegeko rirengera umutungo mu by'ubwenge biri mu igazeti ya Leta, kandi
ko ibihano bitegereje ukoresha ibihangano by'abahanzi nta masezerano."
Mu 2010
hashinzwe sosiyete y’abahanzi nyarwanda (RSAU) yandikwa mu rwego rw’Igihugu
rw’Iterambere, RDB, (No.1538 /10/NYR) ivuga ko ariyo ifite inshingano zo
kwishyuriza abahanzi ku bantu bose bakoresha ibihangano byabo.
Mu 2017,
RSAU yatangaje ko abantu bose bakoresha ibihangano by’abahanzi bagomba
gutangira kwishyura. Ni ibintu byagombaga gutangira muri Nyakanga 2017, ariko
benshi ntibabikoze.
Kugeza ubwo
muri Kanama 2020, Urwego Ngenzuramikorera (RURA) rwibukije ibigo by’itangazamakuru
ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano by’abahanzi bakoresha
umunsi ku wundi.
Ibi
byatumye hari ibitangazamakuru bivugurura amasezerano byagiranye n’abahanzi,
umuhanzi agasabwa kuzuza urupapuro rugaragaza ko indirimbo ye ayitanze kugira
ngo afashwe mu buryo bwo kumufasha kumenyekana, ko atazishyurwa.
Ubwo yari
mu biganiro ‘Meet the President’ mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame
yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n’ibyo
bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n’umuhanzi Igor
Mabano.
Perezida
Kagame ati “Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba ‘Rwandan Society
of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine
irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y’ukuntu
ibyo byabyazwa umusaruro w’amafaranga.”
Akomeza ati
“Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by’ubuhanzi
byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo.
Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.”
Umwe mu
bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n’umuhanzi, tariki 3
Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe
n’amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame
yasabye gukorera abahanzi.
Yagize ati
“Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga
kugeza na n'ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe
azongera akadukorera ‘surprise’ akatugarukaho wenda muzatureba".
Mu batanze
ibitekerezo harimo n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge,
watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw’ ‘itegeko rirengera umutungo
bwite mu by’ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018’.
Yabwiye
Perezida Kagame ko n’ubwo iri tegeko ryatowe ‘ntiryubahirizwa’. Avuga ko ibi
biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati “Gusa n’ubwo hari ibitagenda
neza ariko hari n’ibyakozwe.”
Nyuma
y’ibibazo binyuranye n’ibitekerezo, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere
(RDB), cyasubije ko “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri
y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye
igihugu akamaro (RURA) n’abandi, hari ibikorwa byakozwe n’ibindi bikiri gukorwa
kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse
n’ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.”
RDB yavuze
ko mu byakozwe harimo “Ubukangurambaga n’amahugurwa byahawe abakoresha
ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n’abandi aho basobanuriwe icyo
itegeko riteganya ku burenganzira bw’umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko
rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.”
Mu butumwa
bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw’abahanzi (RSAU) rukomeje
“igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry’ibihangano ndetse
guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo
kigo.”
ICYO ITEGEKO RIVUGA KU CYAHA CYO GUKORESHA IGIHANGANO CY'UNDI
MUNTU
Itegeko rishya
rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 24
Nzeli 2018, Ingingo yaryo ya 261 iragira iti “Umuntu wese, uretse
nyir’igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira,
ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare
kandi agamije ubucuruzi:
1. Wigana
uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;
2. Ukora,
ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa
winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi;
3 Ukoresha
izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi,
ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;
4 Ukoresha
ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha.
Iyo
abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko
kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000
FRW).”
Ingingo ya
262: Gukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku
gihangano umuntu wese ukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso
cyihariye ku gihangano cyo mu rwego rw’ubuvanganzo, ubugeni cyangwa
rw’ubumenyi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko
atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).”
Senderi Hit yatangaje ko mu isesengura bakora babona ko ibihangano by'abo bibungukira ku kigero cya 10%, ni mu gihe 90% ajya mu mifuko y'abahabwa amasomo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUZE TWUBAKE’ YA SENDERI
TANGA IGITECYEREZO