RFL
Kigali

Abahoze ari abakunzi ba P.Diddy barimo Yung Miami banjyanywe mu rukiko bamuzira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/03/2024 10:10
0


Abarimo umuraperikazi Yung Miami n'umunyamideli Daphne Joy bose bigeze gukundanaho n'icyamamare P.Diddy, bamaze kujyanywa mu nkiko bashinjwa gufasha uyu muraperi mu byaha yakoze byo gucuruza abakobwa no kubafata ku ngufu.



Mu gihe ibya Sean Combs uzwi cyane ku mazina menshi nka P.Diddy, Diddy, cyangwa Puffy, bikomeje gufata indi ntera, nk'uko byari byavuzwe ko iperereza riri kumukorwaho rizashyirishamo abantu benshi byumwihariko abasanzwe baba hafi ye. Ibi niko biri kugenda dore ko nyuma yaho abahungu bashyizwe mu ipingu bakajyanywa kuhatwa ibibazo na polisi.

Kuri ubu hatahiwe abahoze ari abakunzi be bakanyujijeho mu rukundo. Aba barimo umuraperikazi Yung Miami baherutse gutandukana mu mpera za 2023 hamwe n'umunyamidelikazi Daphne Joy nawe bakanyujijeho mu 2022. Aba bose bajyanywe mu rukiko rwa Los Angeles baregwa ibyaha bitatu bisa.

Yung Miami na Daphne Joy bahoze ari abakunzi ba Diddy bajyanjwe mu rukiko

Mu mpapuro zirega Yung Miami na Daphne Joy zagejejwe mu rukiko, zishingiye ku buhamya bwa Rodney Jones uzwi nka Lil Rod hamwe na Brendan Paul bose batunganyirizaga indirimbo Diddy, ndetse uyu Brendan yatawe muri yombi ku wa Mbere w'iki cyumweru ashinjwa gufasha Diddy kwinjiza ibiyobyabwenge.

Bose bavuga ko Yung Miami na Daphne Joy bagiraga uruhare mukuzanira inkumi Diddy yacuruzaga ku baherwe bagenzi be barimo n'abo yagiye afata ku ngufu. Byumwihariko Yung Miami wo mu itsinda rya City Girls, arashinjwa kuba yarazaniraga Diddy abakobwa batarageza imyaka y'ubukure 18.

Umuraperikazi Yung Miami arashinjwa gufasha Diddy mu byaha akurikiranyweho

Yung Miami na Daphne Joy barashinjwa kandi kuba barafashaga gutwara ibiyobyabwenge bya Diddy birimo 'Cocaine' rwihishwa ku buryo ari nabo babihishaga ngo polisi itabifatana Diddy. Aba bombi kandi bari baherutse no kuvugwa mu rubanza rw'umukobwa uheruka kurega Diddy ko yamuhohoteye.

Umunyamideli Daphne Joy wajyanywe mu nkiko kubera Diddy, yanahoze ari umukunzi wa 50 Cent

Aba bahoze ari abakunzi ba Diddy bajyanjwe mu rukiko, nyuma y'uko uyu muraperi akomeje gukorwaho iperereza ndetse n'amazu ye abiri arimo iya Los Angeles na Miami, biherukwa gusakwa n'abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu bya 'Homeland Security'.

Daphne Joy uvugwaho gufasha Diddy gucuruza abakobwa no gutwara ibiyobyabwenge, asanzwe afitanye umwana na 50 Cent udacana uwaka na Diddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND