RFL
Kigali

Imbamutima za Padiri Cyprien Ntaganira wabaye Umusaseridoti anyuze mu bihe bigoye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/03/2024 12:24
0


Umupadiri uvuka mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana,yavuze ko yabaye umupadiri nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye byo kubura abo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, mu Iseminari Nkuru ya Rutongo  hizihijwe umunsi Mukuru wa Josefu Mutagatifu umurinzi wayo ,ibi birori byahujwe no kwizihiza yubile ya y'imyaka 25 Padiri Ntaganira Cyprien amaze abaye Umusaseridoti .

Mu Ijambo ry'umurezi mu Iseminari nkuru ya rutongo ,Padiri Ntaganira Cyprien  yagejeje Ku Baseminari ,Abihayimana ndetse n'abakiristu yagarutse ku rugendo rwe rwo kwiha Imana avuga ko hari abamugiraga inama yo kureka kwiyegurira Imana agashinga urugo kugira ngo yagure umuryango we.

Ati"Nahawe Ubupadiri mu gihe twari tuvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi , abantu barashize bityo abantu bakatubwira ngo tubireke tujye kwagura umuryango ariko twatwaje gitwari kugeza tubaye. "Hano i Rutongo ngiye kuhamara imyaka 5 nkora ubutumwa bwanjye ,ibi bikantera gushimira Musenyeri Rubwejanga wampaye Isakaramentu ry'Ubusaseridoti ,ngashimira musenyeri Kizito Bahujimihigo wamukoreye mu ngata,none ninawe usigaye mu Bapadiri batureraga icyo gihe.

Guhimbaza yubile ni ingabire itabonwa na benshi bityo nkaba nshimira Imana yamfashije kubigeraho , kandi ndacyafite inyota yo gukomeza kuyikorera."

Padiri Cyprien Ntaganira  avuka mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi ariko muri Kiliziya Gatolika ni muri Paruwasi Gatolika ya Mukarange.Yabaye umusaseridoti mu mwaka 1999  atangirira ubutumwa muri Paruwasi Gatolika ya Kabarondo nyuma y'umwaka umwe Musenyeri Frederick Rubwejanga yamuhaye ubutumwa muri Paruwasi ya Rwamagana asimbuye nyakwigendera Padiri Charles Mudahinyuka . 

Padiri Ntaganira Cyprien ni umwe mu bapadiri ufite amateka muri Paruwasi Gatolika ya Rwamagana kuko   yahamaze imyaka myinshi kandi ni nawe  watangije uburyo bushya bwo guteza imbere Paruwasi hakoreshejwe ibahasha ya Noheli cyangwa iya Pasika mu rwego rwo kuvugurura inyubako za Kiliziya . 







Cardinal  Antoinne Kambanda Perezida w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda niwe wayoboye igitambo cya Misa.




Padiri Ntaganira Cyprien yashimiye Abihayimana bamufashije mu rugendo rwo kwiyegurira Imana


Amafoto: Radio Maria Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND