RFL
Kigali

Ibizakwereka abagabo bakomerekejwe no gukurwa ibyinyo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/04/2024 14:48
0


Imvugo yo gukura ibyinyo yasakaye ahantu hose ndetse isiga icyasha igitsinagore bitewe no kuvugwa ko bakunda amafaranga bagacucura imitungo y'abagabo bitwaje urukundo.



Ni koko biraba bigasiga ingaruka nyinshi ku bagabo balwe bagahinduka no mu mico, mugihe abandi basigarana agahinda kandi babavumira kugahera ko babakoze kunda.

Dore ibizakwerekako umusore cyangwa umugabo agendana iki gikomere:

1. Kubona abagore mu isura y'ubunebwe

Benshi baganira bavuga ko abagore nta kindi bashoboye uretse kurya amafaranga kabone nubwo baba batazi kuyakorera. Bamwe birinda kuvuga izina runaka ariko bakavuga muri rusange ko abagore bose ari bamwe bakunda ibyo batavunikiye.

Nyamara ibi binyomozwa n'ubuhamya bugenda bugaragaza bamwe mu gitsinagabo bakunda gukora bakitunga badashingiye ku mitungo y'abasore cyangwa abagabo.

Izi mvugo mbi zisebya abagore zishingiye ku mafaranga ni kimwe mu bigaragaza ko umuntu ashobora kuba yarakomerekejwe nabo.

2. Kwikanga bamusaba amafaranga 

Uyu muntu watakaje ibye binyuze mu rukundo, bituma atekereza ko umuntu wese wamukunze akurikiye amafaranga ye, bigatuma adatekana ahubwo yikanga bayamwaka.

Uku kudatekana kwabo birumvikana bitewz n'ibyo banyuzemo, ariko guhangayika mu buryo buhoraho byangiriza intekerezo no kurangwa no gushidikanya ku hazaza h'umubano wanyu.

3. Ubwoba bwo gukena

Ibi bimenyetso bitangira kunagaragara ho bitewe nuko batifuza gukena. Ubukenz buraryana kuri buri wese birazwi.

Ariko bamwe batwaye ibyabo bakiyakira bakongera bakiyubaka bongeye kubaho neza nk'ibisanzwe. Igihe ibyabaye byasize ubwoba bwo gukena kandi mu buryo buhoraho, bishobora no gutera indwara zibasira intekerezo zishingiye ku bwoba.

Aba bantu bacucuwe n'abagore basigara basa n'abarwarira utwo basigaranye batifuza natwo kutubura.

4. Gutakaza icyizere

Icyizere gitakara igihe umuntu yakoze ibituma agaragara mu ishusho y'umuntu utari umwizerwa.

Nubwo bimeze bityo, ibyo abantu bahura nabyo byaba byiza cyangwa bibi, bibaremera imico n'imyitwarire ibaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bagabo barangwa no gutakaza icyizere cy'abagore bose bakumva nta numwe bakwiye kwizera gusa agatima kabo kagakoma ku mutungo wabo igihe bahitamo abakunzi bashya.


Uretse kuba byakwitwa umuco mubi ku abagore bakwihisha mu rukundo bagamije kwaya umutungo ariko ibi bimenyetso byibasira aba bantu bigaragaza ko bafite icyo gikomere kandi ko bakeneye kuganirizwa no kwiyakira bakabaho bishimye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND