RFL
Kigali

Umusore yiyahuye kubera gutinya igisebo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/04/2024 14:47
0


Umusore w’imyaka 20 yishyize mu kagozi arapfa nyuma yo kwangwa n’umukobwa bakundanaga akumva asebye mu bandi.



Justin Mulungu umusore wari mu myaka mito yamaze kwitaba Imana puma yo kwimanika mu mugozi mu nzu ye, bitewe no kwangwa n’umukobwa yari yarihebeye cyane.

Umuvugizi wa Polisi, Chitapa Mathiews Mfune yemeje urupfu rwa nyakwigendera Justin Mulungu wiyahuye ahunga igisebo cyo kwangwa n’umukobwa nkuko FOM ibyemeza.

Ibi byatumye umuvigizi wa polisi yahoo asaba abantu kwegera inzobere mu bijyanye n’imitekerereze bakabagira inama aho gufata umwanzuro wo kwiyahura kubera urukundo.

Yanasabye ababyeyi kuganiriza abana babo bakamenya ibyo banyuramo, kuko benshi biganjemo urubyiruko rukiri ruto bahura n’ibintu bibakomereye kwiyakira bikabananira kubwo kubura ubujyanama buhagije bakaba batakaza n’ubuzima bwabo.

Uyu musore amaze kumenya ko umukobwa bakundanaga yamwanze, yaguze ikiziriko ajya kukimanika mu rugo ahiherereye niko kwimanika, bamusanga yapfuye bitagikunze kumutabara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND