RFL
Kigali

Christ Kingdom Embassy yongeye gutegura igiterane ngarukamwaka 'Fresh Fire Conference 2024'

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/04/2024 23:39
0


Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pastor Tom Gakumba & Anitha Gakumba, ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cyitwa 'Fresh Fire Conference' gishoye imizi mu Ibyakozwe n'Intumwa 2:3-4.



Iki giterane kimaze kubonekamo iminyago myinshi y'abiyeguriye Yesu Kristo, cyatangiye mu 2022 ariko gitangirana no gufungura Itorero Christ Kingdom Embassy - nta bakristo baryo bari bakabayeho, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bw'iri Torero buvuga ko kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko inshuro ya mbere batayibariramo.

Ku nshuro ya kabiri y'iki giterane "Fresh Fire Conference" [Umuriro Mushya], kizaba tariki 12-19 Gicurasi 2024, kibere ku rusengero wa Christ Kingdom Embassy ruherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko urenze gato kuri Freedom House.

Cyatumiwemo abaramyi bakunzwe n'abakozi b'Imana barimo Bishop Ntayomba Emmanuel (Rwanda) ari nawe mubyeyi wa Tom & Anitha mu buryo bw'Umwuka, Bishop Lamech Natukwatsa (Uganda), na Prophet MD Shingange wo muri Afrika y'Epfo.

Umushumba Mukuru wa Christ Kingdom Embassy, Pastor Tom Gakumba, yabwiye itangazamakuru ko iki giterane ngarukamwaka "kigamije ibintu bitandukanye". Ati "Icya mbere ni igiterane cy'ivugabutumwa nk'ibisanzwe, ariko atari ivugabutumwa rikorerwa hanze".

Uyu mushumba uvuga ko yishimira cyane kubona abantu bava mu byaha, yakomeje avuga ko "Icyo dusengera muri iki giterane ni ukongera kubona umuriro usukwa, kubona abantu banukirwa n'ibyaha, kubona abantu bazinukwa ibyaha, tukabona abantu bava mu byaha."

Yakomoje ku bukangurambaga bakoze nyuma y'igiterane bakoze umwaka ushize kandi bwatanze umusaruro. Babwise "3K for Jesus" hagamijwe kubona nibura abantu ibihumbi bitatu batera umugongo satani bakayoboka inzira y'agakiza. Yavuze ko uwo mubare utagezweho, ariko barashima Imana ko benshi bakiriye agakiza.

Mu kiganiro yigeze kugirana na InyaRwanda.com, Pastor Tom Gakumba yabajijwe impamvu ibyaha bidashira ku Isi kandi buri munsi havuka amatorero. Mu gusubiza iki kibazo, yagize ati: "Umuriro w'Imana uramutse umanutse mu mitima y'abizera byuzuye ntabwo twakomeza kubona ibyaha byiyongera. Ibyaha biterwa no gukonja mu mwuka ugashyuha mu mubiri."

Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba bashinze itorero Christ Kingdom Embassy mu mwaka wa 2022 - bagiye kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri ishize baritangije. Bakunzwe cyane mu biganiro batanga kuri Youtube mu mpuguro bise "Ese Bipfira He?" zibanda ku nama ku bashakanye ndetse n'abitegura kurushinga.


Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba ubwo baganiraga n'itangazamakuru


Bateguye igiterane gikomeye kigiye kuba ku nshuro ya kabiri 'Fresh Fire Conference'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND