RFL
Kigali

Nyagatare: Abana 150 biga mu mashuri 7 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa amata bakeka ko yari yahumanyijwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/03/2024 12:05
0


Abaturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bajyanwe kuvurirwa mu mavuriro yo mu karere ka Nyagatare nyuma yo kunywa amata bakeka ko yari yahumanyijwe.



Kuwa Gatanu Tariki 22 Werurwe 2024, Abanyeshuri 150 biga mu bigo birindwi biga mu mashuri abanza bajyanwe mu mavuriro atandukanye mu karere ka Nyagatare, nyuma gufatwa no kuruka no guhitwa bakaba bakeka ko bazize amata banyweye ku bigo bigaho.

Ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare baganiriye na InyaRwanda.com, bavuga ko abana babo nyuma yo kunywa amata bakeka ko yari ahumanyijwe bafashwe n'uburwayi.

Ibi byatumye bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Cyabayaga ndetse n'icya Nyagatare ndetse abagera kuri 18 bagaragazaga ko barembye bajyanwe mu bitaro by'Akarere ka Nyagatare kugira ngo bitabweho n'abaganga.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yemeje ko abana 150 bajyanwe kuvurirwa ku bigo Nderabuzima bibiri n'ibitaro by'Akarere ka Nyagatare ariko ahamya ko abana bajyanwe kuvurwa biga mu bigo birindwi.

Meya Gasana yakomeje avuga ko ibivugwa ko abo bana bazize amata yahumanyijwe bagemuriwe n'ikusanyirizo rya Bugaragara bitahabwa agaciro kuko hataramenyekana impamvu yatumye batwara. Avuga ko ikusanyirizo ry'amata rya Nyagatare rigemurira ibigo by'amashuri 39 ariko abajyanwe ku mavuriro biga mu bigo 7 gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND