RFL
Kigali

Rwamagana: Imodoka ebyiri zagonganye zifunga umuhanda zikumira urujya n'uruza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/03/2024 22:53
0


Imodoka itwara ibikomoka kuri peteroli n'indi Kamyo ya Howo zaguye rwagati muri Kaburimbo zibangamira urujya n'uruza rw'abagenzi amasaha arenga ane yose.



Imodoka itwara mazutu yagonganye n'indi kamyo zifunga umuhanda Kigali - Kayonza,abagenzi bamara amasaha arenga ane babuze uko bajya aho bajyaga .

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri  uyu Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 mu masaha ya kumi n'imwe n'igice .

Umwe mu bakoresha uyu muhanda yabwiye InyaRwanda.com ko impanuka yatumye umuhanda yabereye hafi y'ibiro by'Umurenge wa Mwulire werekeza mu mujyi wa Rwamagana.

Amakuru avuga ko izo modoka zirimo iyitwara ibikomoka kuri  peteroli n'indi Kamyo ya Howo zaguye rwagati muri Kaburimbo zikumira urujya n'uruza ku bakoresha umuhanda .

Ahagana Saa yine nibwo Imodoka imwe bayikuyemo bituma imodoka zimwe zishobora gutangira kugenda gusa umurongo w'imodoka zavaga mu Burasirazuba wageraga mu mujyi wa Rwamagana mu gihe iziva mu mujyi wa Kigali nazo zari ziri ku murongo muremure bigoye kumenya aho wagarukiraga nk’uko twabibwiwe nabo twaganiriye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarabasha Kuvuga na Sp Twizeyimana Hamdun Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba. 




Imodoka zagonganye zifunga umuhanda zikumira urujya n'uruza rw'abagenzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND