Umuhanzikazi Muhoza Maombi ukunzwe mu ndirimbo "Iby’Imana ikora" yakoranye na Gentil Kipenzi, yongereye uburyohe indirimbo yo mu gitabo yitwa "Ai Mana y'ukuri" ayiririmba mu gisirimba, injyana ibyinitse ndetse ikaba yizihira benshi.
Maombi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ubusanzwe yakuriye mu itorero rya ADEPR aho yasanze umuryango we usengera. Ibyo byatumye akura aririmba indirimbo zo mu gitabo, biba intandaro yo kuzisubiramo zigafasha n’abandi bakunzi bazo.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Maombi Muhoza ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Amakamba", yavuze ko impamvu yasubiyemo indirimbo "Ai Mana y'ukuri" akayiririmba mu njyana y'Igisirimba, ni uko akunda injyana y’igisirimba "irandyohera kuyumva".
Uyu muhanzikazi ukomeje urugendo rwo kongerera uburyohe indirimbo zo mu gitabo, akazongeramo ibirungo binyuranye, avuga ko impamvu yahitiyemo abakunzi be indirimbo "Ai Mana y’ukuri" ni uko ijya imufasha cyane "ntabwo wabaho udafite Umwami".
Yavuze ko iyi ndirimbo ifite amagambo akunda cyane. Kuba muri iyi si huzuye imiruho n'ibibazo by'inzitane, avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yabera abantu bose isengesho ryo gutabaza Imana kugira ngo ibayobore. Ati "Bakuremo ko nta Mana nta buzima".
Ku bijyanye n'indi ndirimbo ye amaze igihe kinini ahugiyeho ariko ikaba yaratinze gusohoka, Maombi Muhoza yavuze ko bitewe n’uburyo yanditse n’imikorere yayo, yasanze ari indirimbo yo kwitonderwa. Avuga ko ifite ubusobanuro bukomeye ku muziki we, ikaba irimo kunononsorwa ikazasohoka nyuma y’iyi ngiyi "Ai Mana y'Ukuri".
"Amakamba" ni mwe mu ndirimbo za Maombi zikunzwe cyane
Muhoza Maombi yakuriye muri ADEPR ari naho yavomye urukundo rw'indirimbo zo mu gitabo
Maombi ari mu bahanzi batuye hanze y'u Rwanda bakora cyane
REBA INDIRIMBO "AI MANA Y'UKURI" YASUBIWEMO NA MUHOZA MAOMBI
TANGA IGITECYEREZO