RFL
Kigali

Bushali yakabije inzozi zo guhura na Khadja Nin - AMAFOTO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:26/02/2024 19:04
1


Umuraperi Bushali uri mu bahagaze neza mu Rwanda, yakabije inzozi zo guhura n'umubyabigwi mu muziki w'u Burundi Khadja Nin urimo kubarizwa mu Rwanda.



Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali akaba umwe mu bahagaze neza muri muzika Nyarwanda by'umwihariko injyana ya Hip hop, yahishuye ko guhura n'umuhanzi Khadja Nin, byari inzozi ze kuva akiri umwana.

Yabihishuye abinyujije ku rubuga rwa Instagram ye mu mashusho n'amafoto yasangije abamukurikira amugaragaza yahuje urugwiro n'uyu munyabigwi ukomoka mu Burundi.

Ni amashusho n'amafoto byafatiwe muri Camp Kigali aho Bushali yaraye ataramiye mu ijoro ryakeye ku wa 25 Gashyantare 2023.

Aba bombi bahuriye mu Iserukiramuco rya Kigali Trinial rimaze iminsi ribera muri Camp Kigali aho ryatangiye ku wa 16 Gashyantare, rikaba ryashyizweho akadomo mu ijoro ryakeye ku wa 25 Gashyantare 2024 ari na ho Bushali yataramiye.

Bushali mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse ati "Inzozi z'ibihe byose zabaye impamo".

Bushali yaraye ataramiye muri 'Kigali Triennial' nyuma yo gutaramira abakunzi b'umuziki we mu gitaramo gisoza ibitaramo bya Tour Du Rwanda Festival cyabereye Kisimenti. Bushali akiva aha ni bwo yahuye na Khadja Nin.

Khadja Nin ni umunyabiywi mu muziki w'u Burundi n'u Rwanda, azwi mu ndirimbo zabiciye mu myaka yo ha mbere nka 'Sambolera, Wale Watu na Mama's. Uyu munyabigwi yabaye imyaka myinshi i Burayi

Khadja Nin arimo kubarizwa mu Rwanda


Bushali yanyuzwe no guhura na Khadja Nin avuga ko ari inzozi yahoranye

Bushali yanyuzwe no guhura na Khadja Nin







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jëpôy 5 months ago
    Bush kumutim





Inyarwanda BACKGROUND