RFL
Kigali

Bruce Melodie yahishuye uko abahanzi bo muri Nigeria bamubijije icyuya

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:24/02/2024 16:07
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi muri muzika nka Bruce Melodie, yatangaje ko abahanzi bo muri Nigeria bamugoye cyane igihe yashakaga ko bakorana indirimbo.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Citizen Fm yo muri Kenya, aho n'ubundi ari kubarizwa mu bikorwa bya muzika birimo kwegereza abaturage baho umuziki we binyuze mu itangazamakuru ryaho.

Bruce Melodie ubwo yari abajijwe niba yaba yarigeze ahura n'imbogamizi mu kuba yakorana indirimbo n'abahanzi bo muri Afurika y'iburengerazuba, yavuze ko bo nta kibazo cyabo kuko bo kenshi usanga ari inshuti za hafi ndetse iyo urebye usanga hafi muri buri gihugu barakoranye indirimbo.

Gusa yagarutse ku bahanzi bo muri Nigeria bagoranye cyane mu kuba mwakorana indirimbo. Avuga ko yagerageje gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Nigeria barimo nka Tecno, Davido, Burna Boy, ariko bikaba atari ibintu byoroshye mu gukorana nabo.

Melodie agira ati" Ni abantu bagoranye cyane gukorana nabo kuko kuzababona ngo muhuze kiba ari ikibazo gikomeye cyane. Murahura, mukaganira, mugapanga gahunda zose, ariko iyo bigeze mu kuba mwajya muri Studio ngo mufate amajwi y'indirimbo, ubaburira irengero ntiwongere kubabona, ubundi ukabona bari kugenda gake cyane, ibyo byose bituma nawe ucika intege".

Icyakora avuga ko batananiranywe kubera kumuca amafaranga menshi, ndetse ko batigeze banayamuca, ikibazo ahubwo kiba mu kubona umwanya ngo bakorane kuko babura.


Bruce Melodie yavuze uko abahanzi  bo muri Nigeria bamugoye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND