RFL
Kigali

Madagascar yemeje itegeko ryo gukona abafata ku ngufu abana bato

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/09/2024 11:24
0


Mu rwego rwo guhashya ingeso mbi yo gusambanya ku gahato abana bato, Leta ya Madagascar yemeje itegeko ryo gukona uzajya ahamwa n'icyaha cyo cyo gufata ku ngufu.



Mu mpera zicyumweru gishize, ni bwo hemejwe itegeko ryo gukona abafata abana ku ngufu nyuma y'uko ryari ryaratowe n'Abadepite mu kwezi kwa Gashyantare.

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo Inteko ya sena mu gihugu cya Madagascar yatoye yemeza iri tegeko hanyuma ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye ribe ryatangira gushyirwa mu bikorwa.

Iri tegeko n'ubwo ryishimiwe n'abatari bacye mu gihugu cya Madagascar, imwe mu miryango iharanira ubureganzira bwa muntu yatangiye kwamagana iri tegeko bavuga ko ari igihano kidakwiranye n'ikiremwa muntu.

Kubwo kwamagana iri tegeko nyuma y'uko ryari ryatowe n’Inteko Ishingamategeko, byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata (4) uyu mwaka, nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru La Gazette de la Grande Île.

Iri tegeko ryasinyweho ku wa kabiri w'icyumweru gishize ariko bimenyekana hirya no hino mu mpera z'icyumweru gishize bamwe mu baturage bemeza ko bagiye guhashya ikibazo cy'abafata ku ngufu cyari cyarayogoje benshi muri Madagascar.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, nibwo hasohotse raporo igaragaza ko ibyaha byo gufata ku ngufu bikomeje kwiyongera ku kigero cyo hejuru aho mu kwezi kwa Mutarama (1) gusa hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND