Kigali

Miss Japan Karolina Shiino yemeye kurekura ikamba kubera urukundo - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/02/2024 14:26
0


Nyampinga w’u Buyapani ufite inkomoko muri Ukraine, Karolina Shiino yeguye kuri uyu mwanya arekura ikamba kubera inkuru zimaze iminsi zivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umugabo wubatse.



Karolina Shiino w’imyaka 26 y’amavuko yarutishije urukundo ikamba yari aherutse kwambikwa mu byumweru bibiri bishize rya Miss Japan.

Kuba yaratorewe uyu mwanya, ntibyumvikanagwaho rumwe n'abaturage kubera inkomoko ye benshi bakavuga ko atagaragaza ubwiza gakondo y'u Buyapani, ariko abandi bakishimira ko yabashije guhabwa ubwenegihugu.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cya Shukan Bunshun ivuga ko byamenyekanye ko Shiino amaze igihe mu rukundo rw'ibanga n'umugabo w'umuganga uri mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga ufite umuryango.

Nubwo uyu mugabo ntacyo aratangazwa ku bivugwa, abategura irushanwa rya Miss Japan bo baherutse kurengera uyu mukobwa bavuga ko yakundanye n'uwo mugabo atazi ko yubatse.

Gusa kuwa Mbere w'iki cyumweru baje kwivuguruzuabavuga ko uyu mukobwa yiyemereye ko yari azi neza ko uwo mugabo bakundana asanzwe afite umugore n'abana.

Karolina nawe ubwe yamaze gushyira hanze itangazo risaba imbabazi yireguza ko mbere yari yasubizanije ubwoba n'igihunga, ariko n'ubundi ibyo ntacyo byatanze kuko yamaze kwamburwa ikamba.

Kuva ubu kugeza umwaka utaha hatowe undi Nyampinga w'u Buyapani, iri kamba rigiye kuba ribitswe nubwo hari abandi bakobwa bari bamukurikiye mu majwi.

Nubwo yavukiye muri Ukraine, Karolina yimukiye mu Buyapani afite imyaka itanu gusa ubwo nyina yashakaga undi mugabo w'umuyapani, ariko yemerwa nk'umuyapani ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Japan 2024, nyuma y'uko yari yarabonye ubwenegihugu bwaho mu 2022.

Karolina Shiino yambitswe iri kamba ku ya 22 Mutarama uyu mwaka, aca agahigo ko kuba umukobwa wa mbere w'i Burayi uryegukanye.

Akimara kuryegukana yavuze imvune zose yanyuzemo kugira ngo yakirwe nk'umuyapani, avuga ko intego ye yo kwitabira iri rushanwa ari ukubaka sosiyete izira ivangura iryo ariryo ryose.

Ku burebure bwa 172 cm, Karolina niwe mukobwa wari mukuru kuruta abandi mubo bitabiranye irushanwa ry'uyu mwaka.


Miss Japan yeguwe nyuma yo kuvugwa mu rukundo n'umugabo wubatse


Yabanje kubihakana nyuma aza kubyemera asaba n'imbabazi


Ikamba yari arimaranye ibyumweru bibiri gusa



Afite inkomoko muri Ukraine


Yarwanye intambara ikomeye kugira ngo yemerwe nk'umuyapani



Yari mu barebare bitabiriye iri rushanwa


U Buyapani bugiye kumara umwaka wose nta Nyampinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND