Igice cya kabiri cya Filime Gladiator gitegerejwemo abarimo Denzel Washington wabaye umwe mu birabura bigaruriye imitima ya benshi binyuze mu mwuga wo gukina filime, akamamara mu zikinirwa i Hollywood.
Iyi filime yiganjemo imirwano, yongereye umubare w'abayitegereje, bitewe no kwishimira kubona bamwe mu bakinnyi bamamaye ndetse b’abahanga mu gukina filime, cyane cyane Denzel.
Denzel Washington wagaragaye no muri Gladitor igice cya 1 yasohotse mu 2000, yazamuye izina rye, bituma agirirwa icyizere cyo gutoranywa mu bakina izindi filime zakunzwe zirimo nka American Gangster yahuriyemo n’abarimo Ridley Scott, ndetse bakaba bagiye kongera guhurira muri iyi filime ya Gladiotor 2 izasohoka mu Gushyingo 2024.
“Gladiator 2” ni filime ikubiyemo inkuru y’uwashatse kwihorera ku bamugiriye nabi mu bihe by’ahashize. Screen Rant itangaza ko ubuhanga Denzel Washington yagaragaje muri filime "Equalizer" yakinwe mu minsi ishize, bwatumye akomeza gutoranywa mu zindi filime zitandukanye.
Uyu mugabo uherutse gutangaza imbamutima ze yishimira urwego yagezeho nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi muri uyu mwuga, yatangaje ko, byamugoye kwinjira mu ruganda rwa Sinema ya Amerika, kuko yitinyaga nk’umwirabura.
Yanatangaje ko gukina filime bitigeze biba mu nzozi ze, ko yakuriye mu rugo rw’umuyobozi, kuko se umubyara yari Minisitiri, ibyo bikamutera gukurira mu murongo w’ubuyobozi.
Nyuma yo gutinyuka agakina asa n’ugerageza, yahise agaragaza ko ashoboye gukina niko kwamamara. Byatangajwe ko Denzel yagombaga gukina muri filime yakunzwe ya Fast and Farious, ariko we agahitamo kuzakina muri Gladiator 2.
Pedro Pascal uherutse guhura n'imvune nawe azakina muri iyi filime ya Gladiator 2
Denzel Hayes Washington yavutse tariki ya 28 Ukuboza 1954 mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ategerejwe muri filime Gladiator izasohoka tariki 22 Ugushyingo 2024.
Mu mpera za 2024 iyi filime irasohoka
Abarimo Pedro Pascal na Denzel Washington bategerejwe muri iyi filime
TANGA IGITECYEREZO