RFL
Kigali

Mapinduzi Cup: APR FC yasezerewe na Mlandege FC kuri Penaliti 4-2 - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/01/2024 22:02
0


APR FC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Mapinduzi Cup nyuma yo gutsindwa na Mlandege FC penaliti 4 kuri 2.



Wari umukino wa 1/2 wahuzaga ikipe ya APR FC na Mlandege FC, amakipe yombi yari yashoje iminota 90 anganya ubusa ku busa bahita bajya muri penaliti. Ku munota wa 6 Nshimiyimana Ismael yarekuye ishoti rikomeye cyane ari mu rubuga rwe, umupira umunyezamu Hassan awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh
Niyigena Clement
Banga Bindjeme
Ishimwe Christian
Ndayishimiye Dieudonne
Nshimiyimana Ismael
Rubona Bosco
Niyibizi Ramadhan
Abdou Alioum
Alain Kwitonda
Shaiboub

Ku munota wa 18 Shaiboub yatsinze igitego n'umutwe, ku mupira wari uturutse muri koroneri, Umusifuzi avuga ko yaraririye.

Abakinnyi 11 Mlandege FC yabanje mu kibuga

Athuman Hassan
Abdalla Said
Masoud Rashid
Arafat Galiwango
Maliek Hower
Abdalla Kulandina
Emmanuel Pious
Charles Mutsinzi
Kimani Arbouini
Abdalla Pina
Optatous Lupekenya

Ku munota wa 46,  Mlandege FC yahushije igitego ku mupira Abdalla Pina yazamukanye, ariko agiye gushota Niyigena Clement amuteresha nabi umupira ugwa mu biganza bya Pavelh.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka Mugisha Gilbert yinjira mu kibuga, asimbuye Abdou Alioum

Ku munota wa 50, APR FC yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert, Ruboneka ayiteye inyura hejuru gatoya. Ku munota wa 70, Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe, aho myugariro wayo Abdalla Kulandana  yarekuye umupira ukomeye mu ruhande rw'iburyo, ikubita igiti cy'izamu, iragaruka ikubita ku mutwe w'umunyezamu ujya hanze.

Ku munota wa 84 APR FC yabonye andi mahirwe y'igitego cyari gitsinzwe na Taiba ariko umusifuzi avuga ko yaraririye. Ku munota wa 88, Niyigena Clement na Masoud Rashid bahawe ikarita z'umutuku kubera kurwana.

Ku munota wa 90, umusifuzi yongeyeho iminota 5 y'inyongera.Ku munota wa 95 APR FC yakoze impinduka, Pavelh ava mu kibuga hinjira Ishimwe Pierre wari uje gufata penaliti biteguraga. Iminota 5 y'inyongera, yarangiye nta mpinduka zibaye, amakipe yombi ajya muri penaliti.

Maliek Hower wa Mlandege FC niwe watangiye atera penaliti ndetse ayitera neza cyane. Shaiboub wa APR FC niwe wateye penaliti ya mbere ya APR FC ariko ayita mu biganza y'umunyezamu wa Mlandege FC.

Emmanuel Pious niwe wateye penaliti ya kabiri ya Mlandege FC ayinjiza neza cyane. Ndayishimiye Yunussu yateye penaliti ya kabiri ya APR FC ayinjiza neza cyane.

Penaliti ya gatatu ya Mlandege FC nayo yinjiye neza cyane. Niyibizi Ramadhan niwe wateye penaliti ya gatatu ya APR FC, ayita mu biganza by'umunyezamu.

Yussuf niwe wateye penaliti ya kane ya Mlandege FC ariko Ishimwe Pierre ayikuramo neza. Sanda niwe wateye penaliti ya kane ya APR FC nawe ayinjiza neza cyane.

Penaliti ya gatanu ya Mlandege FC yatewe na Arafat Galiwango ayinjiza neza ndetse ikipe ihita igera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4 kuri 2.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND