Kigali

Umuramyi Olivier urangije amashuri yisumbuye yasohoye indirimbo nshya yise "Ntahemuka"

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/12/2023 22:13
0


Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Nana Olivier yasohoye indirimbo nshya yise "Ntahemuka".



Umuhanzi Nana Olivier, ufite imyaka 21 y'amavuko uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 yashyize hanze indirimbo yise "Ntahemuka."


Nana Olivier yasohoye indirimbo nshya yise "Ntahemuka" yakoze mu mezi ane 

Nana Olivier yatangiye gukora indirimbo Ntahemuka nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Kanama 2023. Uwo musore ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yemeje ko  indirimbo "Ntahemuka" yasohoye ifite n'amashusho yatinze kujya hanze kugira ngo isohoke ifite ubudasa ugereranyije n'indirimbo eshatu yakoze kuva atangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2020.

Yagize ati "Indirimbo yanjye ya Kane nayise "Ntahemuka" ni indirimbo nakoze nifuza ko buri wese uzayumva azayikuramo ubutumwa bumwubaka kandi igatuma uwataye icyizere agihabwa na Yesu Kirisito kuko Ntahemuka."

Nana yakomeje ati: "Mu by'ukuri iyi ndirimbo namaze amezi ane nyikora  ariko nishimiye uburyo abantu bayakiriye bakayikunda kandi itaramara igihe nyishyize hanze."

Yakomeje agaragaza ibikorwa ateganya gukora mu bihe biri imbere. Yagize ati: "Ndateganya gukora igitaramo cyo gufasha abana batishoboye ndetse no gukora alubumu yanjye izaba iriho indirimbo esheshatu. "

Nana Olivier kandi yabwiye InyaRwanda ko ashimira umuhanzi Alex Dusabe ndetse n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi wagize uruhare mu guteza imbere umuziki uririmbwa n'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Eddy Kamaso. Aba bombi avuga ko bamufashije kuzamura impano ye.

Ati" Umuhanzi Alex Dusabe nkunda  uburyo aririmba nuko yandika indirimbo kandi ndamukunda kuko yambereye icyitegererezo.

Naho Eddy Kamaso niwe munyamakuru wa mbere wamfashije kugaragaza impano yanjye niwe wa mbere wanyakiriye kuri radiyo na televiziyo. Nawe ndamushimira uburyo yanyakiriye kandi ni umuntu wazamuye umuziki w'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."


Nana Olivier yasohoye indirimbo ya Kane nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye

Nana Olivier yatangiye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2020 akaba asengera mu Itorero rya ADEPR mu karere ka Rubavu.

Indirimbo ya mbere yakoze yitwa "Arasubiza". Uwo musore yasohoye iyo ndirimbo nyuma y'umunsi umwe hatangajwe amanota y'ikizamini cya Leta yemeza ko yatsinze ndetse akabona amanota azamwerera gukomeza kwiga muri Kaminuza.


Nana Olivier yasohoye indirimbo nshya yise "Ntahemuka "

KANDA UREBE INDIRIMBO NSHYA YA NANA OLIVIER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND