Umuraperi uri ku rutonde rw’abaraperi 50 bakomeye ku Isi, Kendrick Lamar Duckworth, yasigiye urwibutso Abanyarwanda yataramiye mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi icyenda barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Iki gitaramo
cyiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience” cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu
wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye
i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ni igitaramo
cyambukiranyije umunsi, kuko cyashyizweho akadomo saa sita z’ijoro n’iminota
23’, nyuma y’uko Kendrick Lamar avuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.
Ni ubwa
mbere gitaramo nk’iki kibereye ku butaka bw’u Rwanda; kandi ni umushinga
uzakomeza kugeza mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
'Move
Afrika' yateguwe mu buryo bwo gushimangira ubukangurambaga buyobowe n’abaturage
mu guteza imbere ubuzima n’uburinganire, kurengera Isi no kurema amahirwe mu
bukungu.
Ku bufatanye
n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, 'Move Afrika: Rwanda' izaba
ngaruka mwaka mu myaka itanu iri imbere.
Ni igikorwa
cyiyongeye ku bisanzwe bihari kigamije gukemura ubusumbane mu bukungu bw'Isi
binyuze mu guhanga imirimo no gushyiraho amahirwe afasha mu kwihangira imirimo
ku bisekuruza bikomoka kuri uyu mugabane binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo
ngarukamwaka byo ku rwego rw'Isi.
Kendrick
yabanjirijwe ku rubyiniro n’umuhanzi Bruce Melodie, Zuchu wo muri Tanzania,
Ariel Wayz, umubyinnyi Sherrie Silver ndetse na Dj Toxxyk wavanze umuziki
bigatinda.
Kendrick Lamar, rurangiranwa mu baraperi Isi ifite
Mu gihe
cy’iminota 84’, Kendrick Lamar yamaze ku rubyiniro nta byinshi yigeze avuga
uretse kuririmba cyane indirimbo ze zamamaye cyane ku rwego rw’Isi.
Impunzandengo
y’indirimbo yaririmbye igaragaza ko yaririmbye indirimbo 28 muri iki gitaramo
mu gihe cy’iminota 84’.
Indirimbo
yasorejeho yitwa ‘Savior’ yayikoranye na Baby Keem na Sam Dev mu 2022. Mbere yo
kuyiririmba, yavuze ko ariyo ndirimbo ye akunda.
Yabanje
kuririmba indirimbo zamburakiranyije igihe cyingana n’isaha imwe, maze afata
ijambo ryafashe igihe cy’umunota umwe, ashimangira ko mu gihe cyose umuntu
atumbiriye intego yihaye mu buzima bwe ntacyamubaza kugera ku ntsinzi.
Uyu muraperi
yumvikanishaga ko ubwo yari afite imyaka 16 akiyumvamo impano y’umuziki,
yayiharaniye kandi akorana n’ibigo bikomeye byaguye impano ye.
Kendrick
yanavuze ko yagiriye ibihe byiza ‘i Kigali mu Rwanda’-Igihugu cyo ku Mugabane
wa Afurika yagezemo ku nshuro ye ya mbere-Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kabiri.
Yanyujijemo
aririmba indirimbo zashyize abanyabirori mu bicu zirimo nka ‘Alright’, ‘Love’
yakoranye na Zacari, ‘King Kunta”, “I” n’izindi zinyuranye.
Lamar [Umuraperi
w’ikamba ry’amahwa] kandi yafashe umwanya ashima cyane umuryango Global Citizen
wagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo cyabereye muri
BK Arena.
Asobanura ko
yemeye kwitabira ibi bitaramo ngaruka mwaka kubera ko bigamije “Gukemura
ubusumbane ku isi mu guhanga imirimo n’amahirwe y’ishoramari ku rubyiruko
rw’uyu mugabane.”
Amafoto ya Kendrick Lamar ku rubyiniro rw'i Kigali
Ku
rubyiniro, uyu mugabo yifashishije ababyinnyi be yakuye muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika n’abo mu Rwanda barimo umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver.
Bagiye
bahuriza hamwe bakagira imbyino bahuriraho, rimwe na rimwe Kendrick Lamar
yabaga ari hagati y’abo. Hari n’aho babyinnye imbyino za Kinyarwanda.
Urubyiniro
yaririmbiyeho rwari rwihariye, kuko rwateguwe mu gihe cy’iminota irenga 15’,
bituma hari ibyuma byinshi byakuweho kugeza ku bantu bari bashinzwe amatara
n’ibyuma.
Yari yambaye
nk’umuraperi ku buryo n’ingofero yari yambaye yahishaga mu maso. Muri iki
gitaramo, yaririmbye kandi "Loyalty" yakoranye na Rihanna,
"Behind betrayal" yakoranye na Eminem, "Bitch, Don’t Kill My
Vibe”, “Swimming Pools (Drank)”, "A.D.H.D" n’izindi.
Mu gihe cy’iminota
irenga 84’ yamaze ku rubyiniro, uyu mugabo yaririmbye inyuma hamanitse
igitambaro cy’ibara ry’umukara cyanditseho ijambo ‘Compton’.
Inyandiko zinyuranye zivuga ko ‘Compton’ ari agace ko muri Leta ya California aho uyu muraperi avuka, aha ni naho umugore yavukiye kandi akurira.
Umwe mu bakunze kwitabira ibitaramo, yabwiye InyaRwanda ko ari bwo bwa mbere mu mateka y'u Rwanda 'habaye igitaramo kiri ku rwego nk'icyo Kendrick Lamar yakoreye i Kigali'.
Ati "Ni amateka adasanzwe mu muziki wacu. Atweretse ko umuhanzi akwiye guha abafana be ibyo yateguye byose. Ni we muhanzi wa mbere uririmba i Kigali mu gihe cyingana n'iminota 84'. Ni ishimwe rikomeye kuri Guverinoma yacu, kuko bigoye kubona uwateguye igitaramo kiri ku rwego nk'uru."
Ariel Wayz yaririmbye ategurira urubyiniro ya Kendrick Lamar
Uyu
muhanzikazi yageze ku rubyiniro ahagana saa 22:15 aririmba agaragaza ko
yanogewe no guhabwa intebe muri iki gitaramo, kandi yanyuzagamo akabaza
abakunzi be niba bameze neza.
Yaririmbye
indirimbo ze zirimo izakunzwe mu bihe bitandukanye, ageze ku ndirimbo ‘Demo’
yahamagaye ku rubyiniro Kivumbi King na Bruce The 1st barayifatanya,
ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.
Ni umwe mu
bakobwa bigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize. Muri uyu mwaka yabonye
amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye byafunguye amarembo y’urugendo rwe
rw’umuziki.
Ni umwaka
kandi yakoranyemo n’abahanzi bakomeye yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu gitaramo cya “Move
Afrika”
Mu ijambo
rye ryamaze iminota 3 n’amasegonda 27’, Umukuru w’Igihugu yabanje guha ikaze
buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwiza ‘bwo
gusoza neza umwaka wa 2023’.
Uko yavugaga
ijambo ni nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bumvikanaga mu majwi yo hejuru
bavuga ‘Muzehe wacu’, tuzamutora, twongere tumutore’.
Perezida
Kagame yavuze ko binyuze binyuze mu muziki n’imbaraga ‘ubuzima ni ikintu cy’agaciro
umuntu afite’.
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ‘hafi y’ibibazo byose ihura
nabyo’. Ashima cyane abari mu nzego z’ubuzima bafasha abantu gukomeza kubaho
neza.
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko ibihugu bya Afurika byimeje ko 15% by’ingengo y’imari agomba
kwifashishwa mu bikorwa by’ubuzima.
Kagame
yavuze ko ‘hari ibintu byinshi twakemura dufatanyije’. Yavuze ko u Rwanda
rwiteguye gukomeza kwakira buri mwaka ibikorwa bya Global Citizen i Kigali
binyuze muri “Move Afrika”
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na buri wese. Yifurije Abanyarwanda
Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2024.
Global Citizen ifite ishimwe kuri Perezida Kagame
Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri
Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh
Evans ndetse ndetse n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas
n’abo bari kumwe.
Ibiganiro
byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu
gihe cy’imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.
Ubwo yari mu
gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira
iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe kuva
bageze mu Rwnada.
Umushinga wa
“Move Afrika” Rwanda” ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije
gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku
Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera
inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa;
gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu
biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza
bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Global
Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu
mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.
Iri huriro
rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku
bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z'abayobozi,
ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza
abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije
ikiremwamuntu n'Isi yacu.
Kugeza ubu,
miliyari 43.6 z’amadolari y’imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen,
zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.
Iki kigo
cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC,
Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg,
Lagos n'ahandi.
Ushobora
kwifatanya n'umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze
kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri
TikTok, Instagram, YouTube, Facebook, X na LinkedIn.
Zuchu yaririmbiye i Kigali yimara agahinda;
Uyu mukobwa
wo muri Tanzania yaherukaga i Kigali muri Kanama 2023 mu bihembo bya Trace Awards.
Icyo gihe ntiyabonye umwanya uhagije wo kuririmba birambuye nk’uko yari
yabiteguye. Yageze ku rubyiniro asaba abantu kwikura amakote bagafatanye nawe,
kuko ‘niteguye’.
Yaririmbye
hari abafana bitwaje amabendera yo muri Tanzania, Kenya no mu bindi bihugu byo
mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba berekanaga ko bamushyigikiye.
Zuchu yari yitwaje
ababyinnyi barenga umunani, ku buryo bamaze umwanya munini cyane bayina zimwe
mu ndirimbo ubundi agatisa ikibuno. Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo zirimo nka
“Honey”, “Kwikwi” na “Sukari”.
Bruce Melodie niwe wafunguye iki gitaramo, aririmba iminota
18’
Uyu muhanzi
wo muri 1:55 Am yari amaze igihe yitegura iki gitaramo, byatumye ava muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerima igitaraganya kugirango yitegure. Ku gicamunsi cyo kuri
uyu wa Gatatu nibwo yasuzumye ibyuma.
Yageze ku
rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi bane, bagiye bahuza bagafatanya kuririmba
zimwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane.
Ariko kandi
yanyuzagamo akabaza abakunzi be niba bameze neza, ubundi akanzika mu bihangano
bye.
Yaririmbye
indirimbo zirimo nka “Bado”, “Azana”, “Katerina”, “Fou de Toi”, “Kungola”
yakoranye na Sunny, “When she is Around’’ yakoranye na Shaggy n’izindi.
Bruce
Melodie yari yabanje gushyira hanze amashusho agaragaza ko byamuteye ishema
kuba ari umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo.
Ku rubyiniro
yifashishije ababyinnyi bazwi cyane muri iki gihe barimo Saddie wigaragaje
cyane ubwo yabyinaga indirimbo ‘When she’s around’.
‘Munyakazi’
yanyuzagamo akabwira abafana be gusubiramo intero ‘Yuhuuuh’ mu rwego rwo kumvikanisha
ko bari kumwe nawe.
Visi
Perezida ushinzwe Igenamigambi n’Ubuvugizi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi,
aherutse kuvuga ko “Move Afrika yaje mu gihe gikwiye, mu gihe ingengo z’imari
mpuzamahanga ziri kugabanyuka, amadeni y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere
ari kwiyongera, ubukene buri gukwira hirya no hino ku Isi.”
“Binyuze mu
bukangurambaga bwa Move Afrika ndetse no muri uru ruhererekane rw’ibikorwa,
dufite intego yo gufungura amahirwe mashya ku bakiri bato ku Mugabane. Gushora
no gushyigikira ba rwiyemezamirimo, abakora mu nzego z’ubuzima, n’abahinzi bato
bari ku ruhembe rw’ihindagarika ry’ibihe, ni inzira iganisha ku miryango ifite
ubuzima bwiza, ahazaza heza kuri Afurika no ku kurandura ubukene bukabije.”
Move Africa
yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku
Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé,
Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i
Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo
Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021;
n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy,
na TEMS muri Black Star Square mu 2022.
Mu bufatanye
n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), u Rwanda ruzakira Move
Afrika buri mwaka mu myaka itanu iri imbere. Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya
byiyongera ku ngengabihe y’aho izagera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu
bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.
Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n’abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by’imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n’abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.
Amafoto y'ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri BK Arena
Amafoto ya Kivumbi, Bruce na Ariel Way bahuriye ku rubyiniro
Amafoto ya Zuchu ku rubyiniro rw'i Kigali
Amafoto ya Bruce Melodie mu gitaramo cya "Move Afrika: Rwanda"
ABARAPERI KIVUMBI NA BRUCE BASANGANIYE ARIEL WAYZ KU RUBYINIRO
KENDRICK LAMAR YAKOREYE AMATEKA IMBERE YA PEREZIDA KAGAME
ZUCHU YATARAMIYE I KIGALI YIMARA AGAHINDA YARI AFITE MURI KANAMA 2023
TANGA IGITECYEREZO