Kigali

Mukura VS yanaze Kiyovu Sports mu bisi bya Huye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/12/2023 17:28
0


Ikipe ya Mukura VS yanaze Kiyovu Sports mu misozi y'ibisi bya Huye iyitsinda ibitego 4-1 mu mikino yo ku munsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu saa cyenda, Mukura VS niyo yari yakiriye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Uko umukino wagenze muri make:

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatangiye umukino ikina neza ihererekanyiriza umupira mu kibuga hagati ari nako Mugunga Yves yaje gutungura umuzamu arekura amashoti ya kure ariko akanyura impande y'izamu.

Ku munota wa 10 Mukura VS yari ibonye igitego habura gato aho Hakizimana Zubel yarekuye ishoti maze umuzamu wa Kiyovu Sports ntiyafata umupira neza usanga Kayega Elia gutereka mu nshundura biramunanira.

Ikipe ya Mukura VS yakomeje gukina neza ndetse abakinnyi bayo nka Mohammed Sylla na Iradukunda Elie Tatou bakagerageza gushota ariko ntibaboneza mu izamu neza.

Ku munota wa 24, Kiyovu Sports yabonye uburyo bumwe ihita ibubyaza umusaruro aho Mugunga Yves yabonye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina maze uwitwa Ntarindwa Aimable agiye kuwumwambura ahubwo awukozaho intoki umusifuzi ahita atanga penariti.

Yahise iterwa na Richard Kilongozi ayitereka mu izamu igitego cya 1 kiba kirabonetse. Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Mukura VS ntitigeze icika intege yakomeje gukina neza ishaka uko yakwishyura.

Ku munota wa 43 yaje kukibona gitsinzwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney kuri kufura nziza yarekuye, umuzamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihad ntiyamenya uko byagenze.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1. Mu gice cya kabiri ikipe ya Mukura VS yaje ikomeza gukina neza nko mu gice cya mbere. Ku munota wa 53, Mukura VS yahise ibona igitego cya 2 kuri koroneri yatewe na Iradukunda Elie Tatou ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports ananirwa gukuramo umupira.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports batangiye gukina ubona bacitse intege ari byo byatumye ku munota wa 65 Mukura VS ibona igitego cya 3 gitsinzwe na Mohammed Sylla ku makosa ya myugariro Iracyadukunda Eric n'umuzamu Nzeyurwanda Djihad.

Mukura VS yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Samuel Pupong ku munota wa 87 nyuma yo guhererekanya neza na Bukuru Christophe.

Umukino warangiye Mukura VS itsinze ibitego 4-1 ihita ijya ku mwanya wa 7 n'amanota 20 naho Kiyovu Sports ijya ku mwanya wa 9 n'amanota 17

Undi mukino wabaga kuri izi saha ni uwo ikipe ya Etincelles yatsinzemo AS Kigali ibitego 4-2.


Ikipe ya Mukura VS yafashe Kiyovu Sports iyinyagira ibitego 4-1








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND