RFL
Kigali

Uwasenye urugo rwa Eddy Kenzo yongeye kumwizirikaho

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:6/12/2023 12:03
0


Umuhanzikazikazi Carol Nantongo bivugwa ko ariwe watumye Eddy Kenzo atandukana na Rema Namakula, yongeye kurikoroza avuga ko guteretana na Eddy Kenzo nta gitangaza kirimo kuko atari babi bo kudateretana.



Ubwo yaganiraga n'ibitangazamakuru byo muri Uganda, umuhanzikazi Carol Nantongo yavuze ko azakomeza kwiyegereza Eddy Kenzo kuko ari uw'ingenzi kuri we kandi atifuza na rimwe kuba yamubura.

Carol Nantongo yagize ati "Ntabwo wantandukanya na Eddy Kenzo kuko ndacyamukeneye cyane."

Carol Nantongo nyabwo yigeze yemeza cyangwa ahakane umubano we wa hafi na Eddy Kenzo ahubwo yavuze ko nta kintu cyababuza gukundana. Yongeyeho ko bombi atari babi, ku buryo atabona impamvu yababuza gukundana.

Jazmine na Nantongo bavuzwe ko aribo bagize uruhare rukomeye mu gushwanisha Rema Namakula na Eddy Kenzo mu mwaka wa 2019 ariko Rema yaje gukomeza guhakana aya makuru nubwo aba bagore bo batigeze babyemeza cyangwa ngo babihakane.

Ubwo Eddy Kenzo yigeze kubazwa ukuri niba koko Jazmine yarigeze kuryamana nawe akaba aribyo byatumye ashwana na Rema Namakula, Eddy Kenzo yarirahiye ahakana ko n'uwo Jazmine atazi iwe ku buryo niyo wamuha Miliyoni 100 atakuyobora kwa Eddy Kenzo.

Nantongo nawe yari amaze igihe avuga ko atakundana n'umugabo ufite umugore ndetse abimenye ko afite undi mugore bakundana bahita bashwana byihuse. Nyamara yashinjwe kuba kidobya mu rukundo rwa Eddy Kenzo na Rema byatumye batandukana mu mwaka wa 2019 ku mugaragaro. 

Icyo gihe batandukana, Eddy Kenzo yavugaga ko atashaka umugore umwe ko naramuka akoze ubukwe na Rema agomba no kuzashaka undi mugore nk'uko amategeko y'idini rya Islam abimwemerera.


Nantongo ushinjwa kuzambya umubano wa Eddy Kenzo na Rema Namakula, yanze kwemeza cyangwa guhakana ko akundana na Eddy Kenzo


Nantongo yavuze ko we na Eddy Kenzo atari babi ku buryo batakundana


Bivugwa ko Jazimine ariwe waryamanye na Eddy Kenzo Rema Namakula yabafata bagahita batandukana


Eddy Kenzo yigeze guhakana ko Jazmine atazi inzira ijya iwe


Kuvuga ko atarongora Rema Namakula wenyine, niho hatangiye kuva umwuka mubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND