Kigali

Musanze FC yagarukiye ku Magaju FC naho Bugesera FC izukira kuri Police FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/12/2023 17:38
0


Ikipe ya Musanze FC yagurikiye ku ikipe y'Amagaju FC naho Bugesera FC izukira kuri Police FC mu mikino yo ku munsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Iyi ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023 saa cyenda.

Uko umukino, Amagaju FC yari yakiriyemo Musanze FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye wagenze muri make:

Ikipe ya Musanze FC yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 4 gusa uwitwa Peter Agbelevor yabonye uburyo bwiza bashoboraga kuvamo igitego ariko atera ishoti rinyura hejuru y'izamu kure.

Musanze FC yakomeje gukina irusha Amagaju FC cyane ku buryo bugaragara,ku wa 18 Peter Agbelevor yongeye kurata ubundi buryo ku mupira yari yiherewe na myugariro.

Ku wa 28 Amagaju FC nayo yagerageje amahirwe ya mbere imbere y'izamu ku mupira mwiza wari uhinduwe na Rukundo Abdoul Rahman ariko habura ukozaho ngo ujye mu nshundura. Nyuma y'iminota 2, Musanze FC yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mathabo Rethabo ahawe umupira na Peter Agbelevor.

Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ikiyoboye n'igitego 1. Mu gice cya kabiri, Amagaju FC yatangiye ikora impinduka mu kibuga havamo Niyitegeka Omar hajyamo Ndizeye Innocent.

Bidatinze kuwa 48 ,Peter Agbelevor wa Musanze FC yatsinze igitego cya 2 nyuma yo gucenga ba myugariro b'Amagaju FC. 

Abakinnyi b'Amagaju FC cyane cyane abakina bugarira bakomeje gukina bakora amakosa bigatuma abakinnyi ba Musanze FC babona uko basatira cyane.

Ku munota wa 65,Amagaju FC yashoboraga kubona igitego kuri kufura nziza yaritewe na Kapiteni Masudi Narcise ariko uwitwa Rukundo Abdoul Rahman atinda gushyiraho umutwe.

Mu minota 80 ikipe y'Amagaju FC yakije umuriro imbere y'izamu abakinnyi bayo nka Malaanda Destin barekura amashoti aremereye ariko bakagira amahirwe makee agakubita ku giti cy'izamu.

Umukino warangiye, Amagaju FC kwishyura byanze maze Musanze FC itahana amanota 3 itsinze ibitego 2-0. Kuri ubu iyi kipe yo mu karere ka Musanze FC yahise igira amanota 26 ikaba iri ku mwanya wa 2 naho Amagaju FC yo ari kumwanya wa 5.

Kuri iyi saha kandi ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Police FC, umukino warangiye Bugesera FC itsinze ibitego 4-2 bituma iva ku mwanya wa nyuma.

Indi mikino yabaye, Sunrise FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 naho Marine FC intsina Etoile de l'Est ibitego 3-2.


Peter Agbelevor watanze umupira uvamo igitego akanagitsinda 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND