RFL
Kigali

Israel Mbonyi yafashe intebe y'Ubwami bwa YouTube muri Kenya ahigitse Diamond

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/12/2023 15:47
0


Abifashijwemo n'indirimbo Nina Siri na Nitaamini, Israel Mbonyi yabaye umuhanzi wa mbere ukunzwe ku rubuga rwa YouTube magingo aya ahigitse Diamond Platnumz wari umazeho igihe kuri uyu mwanya mu gihugu cya Kenya.



Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi niwe muhanzi uhagaze neza mu barebwa cyane ku rubuga rwa YouTube mu gihugu cya Kenya. 

Abaye umuhanzi wa mbere ukunzwe ku rubuga rwa YouTube mu cyumweru dusoje abikesha indirimbo eshatu ziri mu rurimi rw'Igiswahili arizo Nina Siri, Nitaamini ndetse na Amenisamehe aheruka gushyira hanze.

Urubuga Kwort.net rwatangaje ko indirimbo Nina siri ya Israel Mbonyi ariyo ndirimbo ikunzwe cyane muri Kenya bituma ayobora urutonde rw'abahanzi bakunzwe muri iki gihugu.

Indirimbo Nina Siri iri ku mwanya wa mbere mu gihe indirimbo Nitaamini iri ku mwanya wa gatatu ikurikiye indidimbo Enjoy ya Jux na Diamond Platnumz. Ku bwo kugira amanota menshi mu ndirimbo zikunzwe, nibyo byatumye aba umuhanzi wa mbere ukunzwe muri Kenya. 

Abahanzi bamugwa mu ntege ku mwanya wa kabiri hari Diamond Platnumz uherutse kwishongora avuga ko amaze igihe nta kintu ashyira ku rubuga rwe rwa YouTube ariko akaba akomeje kuyoboza abandi bahanzi inkoni y'icyuma kuri YouTube. 

Ku mwanya wa gatatu hari umuhanzi Zuchu wari usanzwe kuri uyu mwanya, uwa kane akaba Harmonize ukurikiwe na Rayvanny ku mwanya wa gatanu.

Mu cyumweru gishize, Israel Mbonyi yari mu bahanzi 5 bakunzwe mu gihugu cya Tanzania ku rubuga rwa YouTube aho abari bamuri imbere bari abahanzi bo muri Wasafi Records ya Diamond Platnumz. 


Indirimbo ebyiri mu ndirimbo eshanu zikunzwe mu gihugu cya Kenya ku rubuga rwa YouTube ni iza Israel Mbonyi. 


Israel Mbonyi niwe muhanzi ukunzwe cyane ku rubuga rwa YouTube mu gihugu cya Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND