RFL
Kigali

Handball: Police iri gutanga isomo muri Kenya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/12/2023 8:06
0


Police HC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa ry'amakipe meza yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba na Africa yo Hagati (ECAHF), yitwaye neza mu mukino ubanza ubwo yatsinze Equity HC yo muri Kenya ibitego 29-28.



Ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023, ni bwo ikipe ya Police HC yakinnye umukino wa mbere na Equity HC wabereye kuri Nyayo Stadium iri i Nairobi muri Kenya.

Police HC yakinnye umukino utoroshye kuko impande zose zari zifite imbaraga kuva umukino utangiye kugeza urangiye. Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye Ikipe ya Police y’u Rwanda iri imbere ku kinyuranyo cy’inota rimwe, ifite ibitego 15 kuri 14 bya Equity.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, yakomeje guhatana. Iki gice cya kabiri  cyihariwe cyane n’Ikipe ya Police kuko hari ubwo yigeze kujya imbere n' ikinyuranyo cy’ibitego bitanu.

Ikipe ya Equity HC yaje gukora iyo bwabaga, igabanya icyo kinyuranyo, iminota 60 y’umukino wose irangira Police HC iri imbere n’ibitego 29 kuri 28.

Muri uyu mukino, abanyezamu ba Police HC ari bo Uwimana Jackson na Bananimana Samuel bigaragaje cyane kuko bagoye abakinnyi b’Ikipe ya Equity HC.

Umutoza wa Police HC, CIP Rtd Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be ku bwitange bagaragaje ndetse atanga icyizere ko bazakina neza imikino izakira.

Yagize ati “Equity HC ni ikipe nziza. Yakinnye cyane ariko isanga abakinnyi ba Police HC na bo bamenyereye imikino nk’iyi yo gukotana. Uyu mukino utubereye intangiriro nziza kuko dutangiye dutsinda ndetse biraduha umuhate wo kuzitwara neza no mu mikino iri imbere muri iri rushanwa.

Umukino wa kabiri uraza kuba kuri uyu wa Kabiri ubwo Police irakina na Ever Green yo mu gihugu cya Uganda.


Police HC iri gutsinda amakipe atandukanye ari gukinira muri Kenya


Police HC iramanuka mu Kibuga na Ever Green yo muri Uganda kuri uyu wa Kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND