RFL
Kigali

Erling Haaland ashobora gufatirwa ibihano

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/12/2023 14:56
0


Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland ashobora gufatirwa ibihano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza nyuma y'uko banganyije na Tottenham.



Ku munsi w'ejo Saa kumi n'Ebyiri n'iminota 45 nibwo ikipe ya Manchester City yakiraga Tottenham kuri Etihad Stadium mu mikino yo ku munsi wa 14 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza. 

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 gusa hagaragayemo kutishimira icyemezo cy'umusifuzi ku bakinnyi ba Manchester City. 

Ubwo umukino waburaga iminota 5 ngo urangire , Erling Haaland yabonye umupira ari mu kibuga hagati maze umukinnyi wa Tottenham Hotspur, Emerson Royal amukoreraho ikosa ariko umusifuzi ntiyasifura .

Ibi byatumye uyu rutahizamu wa Manchester City adacika intege arakomeza arakina birangira wa mupira awushyize kwa Jack Grealish ariruka asiga ba myugariro ba Tottenham Hotspur agiye gutsinda igitego cya 4 ariko noneho umusifuzi abona gusifura rya kosa.

Erling Haaland yahise arakara cyane atera amagambo Simon Hooper waruri gusifura mu kibuga hagati bituma amuha ikarita y'umuhondo maze na nyuma y'umukino uyu mukinnyi akomeza kwerekana uburakari abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yandika amagambo arimo ibitutsi.

Nk'uko ikinyamakuru,ESPN kibyandika kuri ubu uyu mukinnyi ashobora guhanwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza bitewe n'iyi myitwarire itari myiza yo kwibasira abasifuzi 

Erling Haaland naramuka afatiwe ibi bihano azaba  aje akurikira umutoza wa Arsenal,Mike Arteta nawe wibasiye abasifuzi avuga ko bamwibye nyuma yo gutsindwa na Newcastle United igitego 1-0.


Erling Haaland wibasiye umusifuzi nyuma y'uko asifuye ikosa kandi bari bagiye gutsinda igitego


Erling Haaland ushobora gufatirwa ibihano bitewe n'imyitwarire itari myiza ku basifuzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND