RFL
Kigali

League 1: Paris Saint-Germain idafite Gianluigi Donnarumma yaje guhinyuza umwanzi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/12/2023 9:52
0


Nyuma y'uko umuzamu wa Paris Saint-Germain Gianluigi Donnarumma yabonye ikarita itukura ku munota wa 10, Paris Saint-Germain yabonye intsinzi imbere ya Le Harve.



Ubwo Paris Saint-Germain yesuranaga na Le Harve, ku munota wa 10, ni bwo Gianluigi Donnarumma yakoreye ikosa Josue Casmir, nuko ahabwa ikarita itukura. 

Gianluigi Donnarumma akimara kubona ikarita itukura, byabaye ngombwa ko Bradley Barcola ava mu kibuga, agaha umwanya umuzamu Tenas wari ugiye gukina mu izamu.

Ibyo kubona ikarita itukura, ntacyo byari bibwiye Paris Saint-Germain kuko Kylian Mbappe yaje kuyitsindira igitego cya mbere ku munota wa 23, ku mupira wa Ousmane Dembele. Kylian Mbappe igitego yatsinze cyari icya 15 atsinze muri uyu mwaka w'imikino.

Paris Saint-Germain yaje kubona igitego cya Kabiri ku munota wa 89 gitsinzwe na Vitinha. Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya PSG ku busa bwa Le Harve.

Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain, yatunguwe n'ubuhanga bwa Arnau Tenas yagaragaje ubwo yari asimbuye Gianluigi Donnarumma wari wabonye umutuku mu minota 10 ya mbere.

Luis Enrique yagize ati "Nejejwe n'ibyo ikipe yakinnye. Abakinnyi bagaragaje kwitanga ndetse banagaragaza gukunda ikipe. 

"Nanyuzwe n'umusaruro wa Arnau Tenas umuzamu w'imyaka 22 y'amavuko. Yakoze akazi gakomeye kandi ni byo buri wese aba ashaka".

Nyuma y'uko Paris Saint-Germain yatsinze Le Harve ku munsi wa 14 wa League 1, Paris Saint-Germain ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 23.

Nice iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 29, Monaco ni iya gatatu n'amanota 27, Lille ni iya Kane n'amanota 26.

Amakipe afite amahirwe make yo kuguma mu cyiciro cya mbere ni Lyon ya nyuma n'amanota 7, Clermont Foot ni iya 17 n'amanota 10 na Lorient ya 16 n'amanota 12.


Kylian Mbappe yafashije Paris Saint-Germain kubona intsinzi anatsinda igitego cya 15 muri uyu mwaka w'imikino


Paris Saint-Germain yatsinze imikino ifite abakinnyi 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND