Ubwo yajyaga muri Wasafi Festival 2023 mu mujyi wa Dodoma, umufana yashikuje Diamond ingofero ahita yihisha ariko Diamond ategeka ko ushinzwe umutekano we agomba gushaka iyo ngofero cyangwa akajyana nayo.
Ubwo yaririmbaga mu bitaramo ngaruka mwaka bitegurwa na Wasafi bizenguruka igihugu cyose, Diamond Platnumz yahagaritse kuririmba asobanura impamvu umufana yamukuyemo ingofero Diamond Platnumz agahangayika kugeza ubwo yohereje abarinzi be gushaka uwo muntu uko byagenda kose.
Diamond yageze hagati mu gitaramo avuga ko ubwo bazaga Dodoma hari umuntu wamwambuye ingofero ariko agahita ahangayika cyane bigatuma abantu bibaza impamvu ingofero yahangayikisha umuntu nka we.
Mu gusobanura impamvu yamuhangayikishije, Diamond Platnumz yavuze ko atari umuco mwiza kwihereza ikintu cy'undi utakimusabye ngo akikwemerere cyane ko iyo aza kuyimusaba yari kuyimuha bidasabye ko ayimwambura ku karubanda.
Mu rwego rwo kwerekana ko aba afite umutekano imbere mu gihugu, yabwiye ushinzwe umutekano we ko agomba gusigara ayishaka kugeza ayibonye atayibona ntagaruke muri Hotel bari bacumbitsemo. Kubwo amahirwe, ushinzwe umutekano we yarayibonye arayigarura ayisubiza Diamond Platnumz.
Nyuma yo kubasobanurira izo mpamvu zose akabumvisha ko yabikoze mu buryo bwo kwerekana uko byagakwiye kugenda, yatanze ingofero ze azijugunya mu bafana be buri ruhande akajugunyayo ingofero kugira ngo n'uwari afite inzozi zo gutunga ingofero za Diamond ayicyure.
TANGA IGITECYEREZO