Kigali

Titi Brown yashimiye abamufasha gusubira mu buzima busanzwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/12/2023 7:51
0


Ishimwe Thierry wamamaye ku izina rya Titi Brown uheruka gufungurwa y'imyaka ibiri ,yishimiye intambwe arimo atera yongera gusubira mu buzima busanzwe.



Nyuma y’imyaka ibiri akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda, Titi Brown yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanahise rutegeka ko arekurwa.

Icyemezo cyo kurekura Titi Brown cyasomwe ku wa 10 Ugushyingo 2023 saa Yine za mu gitondo aho kuba saa Saba nk’uko byari byitezwe.

Abantu benshi bahise bihutira kujya kureba Titi Brown ndetse benshi bamwereka urukundo bagaragaza ko bishkmiye igaruka rye nyuma y'iyo myaka ibiri ari muri gereza azira ubusa nk'uko urukiko rwaje kubihamya.

Akigera hanze, Titi Brown yagerageje uburyo yakongera agafatiraho agakomezanya n'abandi mu buzima busanzwe hanyuma abantu bamubera imfura bamutera ingabo mu bitugu nk'uko yabibasabye agifungurwa.

Mu butumwa Titi Brown yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize ati "Murabona ntatangiye gusa neza!? Mwarakoze gukomeza kumfasha Imana ikomeze ibahe umugisha. "

Titi Brown aherutse kujya muri Gen-Z Comedy yakirwa neza n'abafana be ahabwa amafaranga menshi kubera kumwishimira ndetse no kumufasha kugira ngo asubire mu buzima busanzwe nyuma y'imyaka ibiri  ari  muri Gereza.



Titi Brown yishimiye ko ari gusubira mu buzima busanzwe




Titi Brown yashimiye abantu bamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi


Titi Brown yasabiye umugisha abamufasha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND