RFL
Kigali

Promise Hope uvuka mu batambyi yinjiranye mu muziki indirimbo "Wastahili Bwana" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/12/2023 13:56
0


Promise Hope w'imyaka 22 y'amavuko utuye muri Missouri mu mujyi wa Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba asengera mu Itorero Shelter of Life Embassy, yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo "Wastahili Bwana" iri mu rurimi rw'Igiswahili.



Promise Hope yavuze ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere akoze, akaba yarayihawe na Mwuka Wera mu mwaka wa 2020. Yavuze ko yayivomye nyuma yo gutekereza urukundo rw’Imana, ubuntu ndetse na Mwuka Wera.

Ni umwana wo mu batambyi nk'uko abyivugira ati: "Nisanze Papa wanjye ari umwe mu bashumba bafite ishyaka ryinshi n’umuhate mu gukorera Imana binyuze kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no kuramya no guhimbaza Imana doreko ari umunyamuziki".

Uyu munyempano mushya mu muziki wa Gospel avuga ko icyerekezo cye mu muziki yinjiyemo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni ukugeza ku isi yose ubutumwa bwiza mu ndirimbo, ndetse akomora imitima ikomeretse binyuze mu muziki.

Hope yigira byinshi mu muziki kuri James na Daniella, agakunda cyane imiririmbire ya Israel Mbonyi. Yatangiye kuririmba mu makorali y’abana mu rusengero akiri muto aho yakoraga buri cyose cyatuma akimeza gukura mu buryo bw’Umwuka ngo akure ashimwa n’Imana ndetse n’abantu nka Samuel.

Ibyo byatumye Hope Promise amenya gukorera Imana akiri muto, atangira kwandikira korali z’abana indirimbo akazigisha abandi bana baririmba mu ishuli ryo ku cyumweru (Sunday School).

Akimara gukura, yari afite inzozi zo gukomeza uwo muhamagaro, gusa ntibyahise bikunda ko ashyira ahagaragara indirimbo bitewe no kudahita abona ubushobozi bwo kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga nk’uko yabishakaga.

Ntiyamanitse inanga ahubwo yakomeje kujya aririmba mu Materaniro ku rusengero rwe ari nako atumirwa mu nsengero zitandukanye akajya kwamamaza ubutumwa bwiza. 

Yavuze ko yakomeje intego ye ndetse ku bw’amahirwe cyera kabaye aza kumenyana n’umuramyi Jado Sinza ashimira nk’umwe mu bajyanama beza bakomeje kumuba hafi.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ye ya mbere "Wastahili Bwana", akomeje gushima Imana ku bw’ubuntu n’ibitangaza imukorera. Yijeje gutanga indirimbo z’umwimerere n'ubutumwa bwiza buzanira impinduka umubiri n’ubugingo.


Promise Hope yiyongereye mu baramyi beza u Rwanda rufite

REBA INDIRIMBO YA MBERE Y'UMURAMYI HOPE PROMISE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND