RFL
Kigali

Tyla yavuze uko yakiriye guhatanira ibihembo bya Grammy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/11/2023 14:18
0


Umuhanzikazi Tyla yavuze ko ubwo yamenyaga ko ahataniye igihembo cya Grammy yitereye hejuru avuza induru icyo gihe akaba yari ari muri Hotel iherereye mu mujyi wa New York.



Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal w'imyaka 21 wamenyekanye mu muziki nka Tyla, yatangaje ko yishimiye kumva ko ahataniye igihembo cya Grammy gitwarwa n'umugabo kigasiba undi.

Ubwo yari mu kiganiro na Jennifer Hudson muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Tyla yavuze ko yabimenye yibereye muri hotel iherereye New York hanyuma kwihagararaho biranga yiterera mu birere.

Tyla yagize ati "Nari ndi mu cyumba cya Hotel muri New York. Ntabwo nari mbyiteze abandi barimo babikurikirana kuri murandasi kugira ngo barebe ko nagaragara mu bahataniye ibihembo. Njyewe nabirebye kugeza mbonyemo izina ryanjye hanyuma mpita nsimbuka ndatungurwa cyane. Byari bitangaje."

Tyla abajijwe icyo ashyize imbere mu muziki gituma akora cyane, yavuze ko ashaka ko nawe azajya afatirwaho icyitegererezo n'abandi bahanzi bo muri Afurika ndetse akajya ku rubyiniro rumwe n'abahanzi bakomeye bavuka ko ari umuhanzi waturutse muri Afurika y'Epfo.

Tyla yavuze ko umwihariko w'umuziki wo muri Afurika ari uko uba ubyinitse cyane ukurura uwumva akabyina kabone n'iyo indirimbo yo yaba ibabaje cyangwa se utayumva uribyinira.

Tyla wataramiye mu Rwanda mu iserukiramuco rya African Giants, akomeje guca uduhigo umunsi ku wundi abikesha indirimbo 'Water' dore ko magingo aya ari ku mwanya wa 10 muri Billboard hot 100 akaba ariwe muhanzikazi wo muri Afurika ubashije kubigeraho.

Tyla aje akurikiye Hugho Masekela wo muri Afurika y'Epfo wigeze kuza ku mwanya wa mbere muri Billboard Hot 100. Tyla wa kabiri akurikiwe n'indirimbo Pata Pata ya Miriam nawe wo muri Afurika y'Epfo. Bivuze ko abahanzi batatu baje ku myanya ya hafi muri Bllboard Hot 100 ari abo muri Afurika y'Epfo.

Tyla yavuze ko yitereye mu birere nyuma yo kumenya ko ari mu bahataniye igihembo cya Grammy

Indirimbo 'water; ya Tyla imaze kumuhindurira ubuzima


Tyla yavuze ko yifuza kuba urugero rwiza rw'umuhanzi wakwifuzwa na buri wese


Indi ntego ya Tlya ni ukuzahura umuziki wa Afurika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND