RFL
Kigali

Josh Ishimwe mu bahatanye mu irushanwa rishya muri Gospel riherekejwe n’ibihembo ku bafana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2023 11:18
0


Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bane bagiye guhatana mu irushanwa rishya ryitwa “Gospel People Rise up” rigamije kuzamura no gushyigikira umuziki wa Gospel bakava ku rwego rumwe bakagera ku rundi.



Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda mu rugendo rwo gushyigikira abasanzwe bakora uyu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.

Hanagamijwe kandi gukomeza gushimangira umubano hagati y’abo n’abakunzi b’ibihangano byabo. Ariko kandi riri mu murongo wo gufasha Abanyarwanda kwisanga mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umushinga wari umaze umwaka umwe utekerezwaho ugiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.

Kuri iyi nshuro ya mbere iri rushanwa ryatangiranye n’abahanzi bane aribo: Josh Ishimwe, Chryso Ndasingwa, Danny Mutabazi na Bosco Nshuti.

Abahanzi bazahatana mu irushanwa binyuze mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) no kuri internet. Abafana n’abakunzi b’umuziki nibo bazagira uruhare mu guhesha amahirwe umuhanzi, ndetse buri wese uzatora azagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye byashyizweho.

Ibihembo bizatangwa birimo ‘Mireval’ y’umwaka [Nibura ku gihembwe hazishyurwa atarenga 150Frw bivuze ko ku mwaka hazishyurirwa 450Frw], kandi bikaba bireba buri cyiciro buri wese yigamo.

Aya mafaranga y’ishuri azahabwa buri cyiciro cyose cy’ishuri, waba wiga mu mashuri asanzwe, amashuri y’imyuga nko kudoda, gutwara imodoka, kubaka n’ibindi.

Hazatangwa kandi ibihembo birimo ‘SmartPhone’, Televiziyo, Matela, ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Ibi bihembo byashyizweho mu rwego rwo gufasha abafana n’abakunzi b’umuziki kugirango amafaranga buri wese yakoresheje amugarukire mu buryo bw’ibihembo.

Mu cyumweru cya mbere ‘Mineval’ izatangwa buri munsi iherekejwe n’ibikoresho by’ishuri, bivuze ko hazaba hari umunyamugisha uzegukana ibi bihembo. Mu cyumweru gikurikiyeho, ibi bihembo bizajya bitangwa buri wa Kabiri na buri wa Gatanu w’icyumweru.

Uwatsindiye ‘Mireval’ azajya atanga konti y’ikigo hanyuma yishyurirwe amafaranga, uwatsindiye Televiziyo azajya ayishyikirizwa aho ari, cyo kimwe n’ibindi bihembo.

Eric Mucyo uri mu bari gutegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda, ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha abahanzi b’indirimbo za ‘Gospel’ cyo kimwe n’abakunzi b’umuziki.

Yagize ati “Twateguye iri rushanwa hagamijwe kurushaho gukundisha abakunzi b’umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Twariteguye kugirango abahanzi ba ‘Gospel’ barusheho kugira ubusabane n’abakunzi babo.”

Akomeza ati “Impamvu y’ibi bihembi biherekeje iri rushanwa ni ukugirango amajwi abafana batanze azagarukire bamwe muri bo ababere umugisha. Ni ugutanga ariko nawe ukagira icyo ubona, ubuzima bw’abantu bakazamuka. Ni ukuvuga ngo uratanze umuhanzi arazamutse, ariko n’abo muri bo hari abazazamuka.”

Kuva kuri uyu wa mbere, aba bahanzi baratangira kujya mu bitangazamakuru bavuga birambuye kuri iri rushanwa ndetse n'icyo basaba abakunzi babo kubashyigikira.

Ku wa Kabiri no ku wa Gatanu hazajya hatangwa ibihembo, kandi buri muhanzi azajya aba afite ubushobozi bwo gutanga ibihumbi 450Frw ku mufana wahize abandi.

Chryso Ndasingwa niwe uzabimburira abandi mu biganiro n'itangazamakuru aho azatangira ku wa Kabiri, Josh Ishimwe akurikireho ku wa Gatatu, ku wa kane ni Danny Mutabazi n'aho ku wa Gatanu ni Bosco Nshuti.

       

Hatangijwe irushanwa 'Gospel People Rise Up' rigamije guhuza abahanzi ba Gospel n'abakunzi babo riherekejwe n'ibihembo ku bafana

Josh Ishimwe uhatanye muri iri rushanwa azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sinogenda Ntashimye', 'Inkingi Negamiye', 'Ntacyo ngushinja', 'Reka Ndate Imana' n'izindi
Bosco Nshuti aherutse gusohora indirimbo yise 'Numvise' ariko azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Nzamuzura', 'Ni muri Yesu', 'Uranyumva' n'izindi
Chryso Ndasingwa yamamaye cyane mu ndirimbo yise 'Wahozeho', 'Mu bwihisho', 'Nzakomeza nkwiringire' n'izindi
Danny Mutabazi azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Amarira y'ibyishimo',  'Saa Cyenda', 'Igitondo' n'izindi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND