RFL
Kigali

Meddy ku igare ameze nk'umuhinzi, yatanze ikibwirizwa gikomeye

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:23/09/2023 16:52
1


Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy mu muziki, akomeje kuvugisha abatari bake bitewe n'ifoto yasangije abakunzi be basanzwe abamukurikira.



Meddy wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerka, yikojeje ku rukuta rwe rwa instagram, asanzwe akurikirwaho n'abasaga ibihumbi 940 abasangiza ifoto ikomeje kurikoroza ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga yibazwaho cyane.

Ni ifoto imugaragaza yambaye isengeri, afite igare rishaje rihetse umufuka urimo ibintu wagira ngo ni umuhinzi mworozi ari ku mazi.

Iyi foto yayiherekesheje amagambo akubiyemo kwigisha abantu agakiza  agira ati "Ntukemere igitutu cy'iyi si. Ntukamanike amaboko kandi ugerageze guhindura, Irinde Satani azaguhunga! Reka Kristo akumurikire. Fata umusaraba wawe ukomeze ujye mbere, Ntugire umuntu utinya kandi ntugire n'ibihe utinya".

Meddy muri iyi minsi asigaye yaribereye umuvugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asigaye yiririmbira, ndetse no mu butumwa asigaye agenera abantu muri iyi minsi bwerekeye agakiza.

Uyu muhanzi mu minsi yashize ubwo yatangazaga ko ibyo kuririmba indirimbo z'isi abihagaritse, abantu babaye nk'abarya amavubi batangira kumwiha cyane bavuga ko iby'umuziki bimunaniye, abandi bakavuga ko abahemukiye ku bwo kuva mu ndirimbo bamukunzemo nka: Igipimo, Akaramata, Adi Top n'izindi zibyinitse kandi zirimo amagambo y'urukundo.

Ibi byaje kuba akarusho ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yise "Grateful" hanyuma abantu ntibayikunde neza cyane nk'uko bari basanzwe bakunda izindi ndirimbo ze zisanzwe ndetse icyo gihe n'ibyo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga (Posts) ze ntabwo abantu babifataga neza nk'uko byari bisanzwe.

Ifoto ya Meddy ameze nk'umuhinzi ikomeje kuvugisha benshi

Gusa ariko Meddy akimara gushyira iyi foto n'aya magambo ku rubuga rwa Instagram, ubona ko abantu bamwakiriye uko ari nk'umubwiriza butumwa ubajyana mu gakiza, no mu bitekerezo batanga biba bigaragara ko bari kumwe nawe mu rugendo ndetse banamushimira.

Meddy asigaye yaribereye umuvugabutumwa

Reba indirmbo "Grateful" ya Meddy

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyotwizeye Elysee 10 months ago
    Murokoze cyane kubwiyi post mutugejejeho twaramukunze kubwibihangano yaduhaye byiza byadushimishije urukundo twamukunze ntiruzashi gusa icyomusabira n’uko Imana yamwongerera amavuta yokuduha ubutumwa bwiza. Kandi namwe mwatugejejeho iyi pot Imana ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND