RFL
Kigali

Hagiye kuba igiterane gikomeye 'Cyayah Gathering 2023' kizabera kuri Omega Church

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2023 18:28
0


Igiterane ngarukamwaka "Cyayah Gathering" cyavuye ku iyerekwa rya Pastor Florence Mugisha., kigiye kongera kuba aho kuri iyi nshuro kizabera kuri Omega Church.



Chayah Gathering y'uyu mwaka izaba tariki 30 Nzeri kugeza tariki 01 Ukwakira 2023. Izabera i Kagugu mu Mujyi wa Kigali kuri Omega Church kandi kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Ifite insanganyamatsiko yiswe "Encountering God".

Abakozi b'Imana bazagabura amagamo y'Imana, ni Pastor Florence Mugisha wagize iyerekwa ry'iki giterane kimaze kuba ubukombe, Apostle Aloysius Kiiza, Pastor Edmond Kivuye, Bishop John Rucyahana, Rev Faith Manjoro na Pastor Liliose Tayi uyobora Omega Church ari na ho kizabera.

Igiterane cy'uyu mwaka kizabera kuri Omega Church, mu gihe icy'umwaka ushize cyabereye kuri CLA Nyarutamara. Kuba kibera ahantu hatandukanye, biterwa no kuba gitegurwa n'abakozi b'Imana bo mu matorero anyuranye, bishyize hamwe ku bw'inyungu z'Ubwami bw'Imana. 

"Chayah Gathering" ni umurimo Imana yashyize ku mutima wa Pastor Florence Mugisha, hakaba hashize imyaka irenga 11 ahawe iri yerekwa kuko kenshi yagiye abyanga nk'uko yabitangaje mu 2022. Yabyangaga avuga ko "ibi bintu ni bigari ni binini, wavuga ute ububyutse bw'igihugu?". 

Ati "Nkumva ndigaye, ariko igihe cyarageze biba ngombwa y'uko mbishyira mu bikorwa nkatangira kubyemera, nkatangira kubivuga, nkatangira no kubibwira abandi. Imana rero ni igitangaza, igihe nemeraga nkatangira kubyemera no kubivuga, nabonye abantu babyumva, bagira ishyaka bati 'noneho dufatikanye dukore".

Mu 2019 ni bwo Chayah Gathering yabaye ku nshuro ya mbere. Ntiyakomeje kuba kubera icyorezo cya Covid-19. Gusa bakomeje umuvuduko bari bafite mbere, biyemeje kujya bakora iki giterane buri mwaka mu kwezi kwa Munani (Kanama) "Weekend ya nyuma y'ukwezi kwa 8 buri mwaka".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Florence Mugisha na Pastor Liliose Tayi bavuze inzira byanyuzemo kugira ngo bahuze. Pastor Florence Mugisha umwe mu bashumba ba New Life Bible Church, yavuze ko ashyize ku mutima mu kwamamaza Yesu Kristo kuko akwiriye kwamamara kurusha umuntu uwo ari we wese.

Yavuze ko aho ari ho havuye Chayah Gathering na cyane ko bisaba ubumwe. Ati "Ibyo rero byabaho habayeho guhuza kw'abakozi b'Imana, abakobwa b'Imana, abagabo bazi Imana. Iyo abantu bahuje, bikurura ubutatu bw'Imana, icyubahiro cy'Imana kiragaragara, abazimu bagahunga, ibyaha birahunga." 

Pastor Tayi yavuze ko yahuje na Pastor Florence ubwo yari amaze kumuganiriza iyerekwa yagize rya Chayah Gathering agasanga intumbero zayo ziri mu bintu nawe yamye yifuza. Ati "Nkunda Icyubahiro cy'Imana, nkunda ngo Yesu agaragare, nkunda ngo mbure agaragare. Amatorero duceceke, Kristo agaragare".

Yavuze ko ibyo bintu akunda yabishakaga akabibura, agasanga akenshi "dukuza amazina, dukuza ibintu byacu". Yavuze yishimira cyane Chayah Gathering, anakomoza ku ruhisho ku bazitabira iki gierane cy'uyu mwaka aho yashimangiye ko hazaba hari ubwiza bw'Imana.

Yagize ati "Kandi nzi yuko abantu nibatwemerera bakaza bazumva ibirenze ibyo bajyaga bibaza ku bubyutse. Kandi imitima yabo izagurumana, kandi bazabyirebera, ni cyo ndota, ni cyo nsengera kandi bizagaragara". 


Imyiteguro y'igiterane "Chayah Gathering 2023" igeze kure


"Chayah Gathering" y'uyu mwaka izabera kuri Omega Church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND