FPR
RFL
Kigali

Ariana Grande na Gomez batse gatanya nyuma y’imyaka ibiri basezeranye gutandukanwa n'urupfu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/09/2023 12:23
0


Kuri uyu wa Mbere, Ariana Grande yasabye ubutane n'umugabo we Dalton Gomez, n’ubundi bari bamaze igihe batabana, nyuma y'imyaka ibiri gusa bashakanye nk’uko byatangajwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles.



Nk'uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo uyu muhanzi wa Pop uhagarariwe n’umunyamategeko w'icyamamare Laura Wasser, yavuze ko “kuba barananiwe guhuza” ari yo mpamvu bagomba gutandukana.      

Hari bamwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango babwiye ikinyamakuru Page Six ko nta byiyumvo bidasanzwe byari bikiri hagati y’aba bombi.

Muri Nyakanga nibwo hatangajwe ko Grande w’imyaka 30 na Gomez w’imyaka 28 bafashe umwanzuro wo kutongera kubana mu nzu imwe ku bw’ibibazo bikomeye batangiye kugirana mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko bemeranya gukomeza kuba inshuti magara.


Ariana Grande na Dalton Gomez mu nzira ya gatanya

Nyuma y’iminsi micye, nibwo uyu muhanzikazi yatangiye kumvikana mu rukundo n’icyamamare Ethan Slater nawe uherutse gutandukana n’umugore we, Lily Jay bafitanye umwana w’umwaka umwe.

Amakuru yo gutandukana kwa Grande n’umugabo we aje nyuma y’uko agaragaye nta mpeta ye y'ubukwe yambaye ubwo yitabiraga amarushanwa ya tennis ya Wimbledon yabereye i Londres.

Muri Mutarama 2023, ibibazo by’aba bombi bigitangira, havuzwe ko Gomez yagerageje gutera intambwe akejyera Grande ngo arebe ko baramira urugo rwabo ariko ntibyagira icyo bitanga.


Byari akanyamuneza gusa ubwo Grande na Gomez basezeranaga kubana akaramata

Uyu muraperikazi yashakanye na Gomez muri Gicurasi 2021 mu birori byitabiriwe n’abantu mbarwa. Aba bombi bashyingiranywe mu rugo rwabo i Montecito, muri Californiya, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abatageze kuri 20. Grande yari yambaye ikanzu ya Vera Wang hamwe n'inkweto ndende.

Umuririmbyi wa "Thank U, Next" yatangaje ko yambitswe impeta mu 2020, ubwo yayerekanaga ku rutoki rwe rw’ibumoso aryamye kuri Gomez.

Urukundo rwa Grande na Gomez rwatangiye kunugwanugwa muri Werurwe 2020, nubwo nta n'umwe wemeje ku mugaragaro umubano wabo usibye amafoto rimwe na rimwe bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga.


Aba bombi batandukanye nyuma yo kunanirwa kumvikana 

Grande mbere yari yarasezeranye na Pete Davidson, ariko baza gutandukana mu Kwakira 2018 nyuma y'amezi atanu gusa bashyize urukundo rwabo ku mugaragaro.

Mu gihe Grande afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 240 z'amadolari, Gomez yari ameze neza mbere yo gushyingiranwa na we kubera umwuga we wamuhiriye wo kuba umucuruzi w’imitungo itimukanwa wo mu rwego rwo hejuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND