RFL
Kigali

Menya abagore batinywa n'abagabo bigatuma basaba gatanya

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/09/2023 9:42
0


Mu rugo rwa babiri ntihabura uruntu runtu ariko hari ubwo umugore aba afite imico idasanzwe, bigatuma umugabo we amufata ukundi kuntu , hacamo kabiri agasaba gatanya.Ese ni uwuhe mugore udashobora kubaka ?



Mu gihe urukundo rwabo rutameze neza burya no kubaka ntabwo biba bishoboka.Abantu babiri iyo batangiye kwishyira hanze burya n'urugo rwabo ruba rwabananiye.Abahanga bemeza ko uwashatse neza akaba intangarugero muri rubanda ari uwamenye kurinda intonganya zo murugo rwe, ntazishyire hanze.

Bigendanye n'imico ya bamwe rero , kwihangana biranga uwari umugore ejo agasinya gatanya kubera uko yitwara akaba ntawundi mugabo bashobokana.Nusanga ariko uteye wigire muri iyi nkuru ugire ibyo uhindura urugo rwawe rukomeze.

Buri mugabo akunda umugore umwitaho .Burya abantu bashaka ngo bubake ariko ukuri ni uko uwashatse abana n'imico y'uwo yashatse aho kubana nanyirayo kuko , imico niyo ituma umukobwa mwiza yirukanwa i Bwami.Kuki byanga rero :

1. Umugore unywa inzoga

Burya umugore w'umusinzi biragoranye ko ashobora kubaka urugo rugakomera ndetse ntabwo bitinda ngo umugabo we abe yagiye gusaba gatanya.

Mu gihe umugore yasinze , umugabo akaguma ategereje umufungira ishati biragorana kuko kwihangana kumushirana mu gihe byaba umuco.Ikindi kandi iyo byagenze gutyo, biba bigoye ko abantu 2 bategereza urukundo  rwose.

2. Umugore w'umunyamwanda

Uyu mugore ntabwo ashobora kuguma mu rugo kuko abagabo bose, bakunda umugore ugira isuku ku buryo budasanzwe na cyane abenshi bo iba yarabanabiye kubera inshingano.Umugore utazi kwita ku isuku rero ntatinda mu rugo.

3. Umugore ugira amagambo 

Umugore uvuga nakari imurori , uwo ntashobora kuguma mu rwo yashatse kuko amagambo niyo arumwirukanamo.

4.Umugore wanga umugabo we

Mu gihe watangiye kwanga uwo mwashakanye witwaje amakosa ye, menya ko umugabo we atazihanganira ko umwanga.Abagabo bakunda kubana n'abagore bakunda cyane kandi nabo babakunda.

5. Umugore ukunda kuburana 

Uyu mugore ukunda kuburana kuri buri kamwe nawe arwaza umutwe uwo bashakanye ku buryo bigorana ko ashobora kumwihanganira.

Isoko: Afrinik







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND