RFL
Kigali

Sobanukirwa impamvu abantu benshi basigaye bambara impeta ku bwinshi

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:31/08/2023 15:13
0


Kwambara impeta bisobanura igikorwa cyo gushyira imitako iri mu ishusho y’uruziga rushyirwa ku ntoki. Impeta akenshi zikozwe mu bikoresho bitandukanye akenshi aba ari icyuma, plastic cyangwa ari igiti. Hari abazi impamvu hari n'abatabizi cyangwa n'akamaro ko kuzambara.



‘Atolyestone’ isobanura neza ko akenshi impeta zikorwa mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu byo gushushanya. Abantu bambara impeta ku bw’impamvu zitandukanye, harimo imigenzo y'umuco, imyizerere ishingiye ku idini, n'imyambarire isanzwe.

1. Impeta z’ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’isezerano; Akenshi zitanga ibisobanuro byihariye birimo isezerano abenshi bakunda kwita impeta y’isezerano aho iba ihuje umubano w’ababiri bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.

2.Impeta ifite akamaro k'umuco n'amadini: Imico myinshi n'amadini menshi bakoresha impeta kugira ngo basobanure imihango imwe n'imwe, imyizerere, cyangwa intambwe. Kwambara impeta bishobora kuba inzira yo guhuza umurage wawe cyangwa idini.

3.Itanga gusa neza mu myambarire: Impeta zishobora kuzamura uburyo bwawe bwite bwo gusa neza. Akenshi hari abambara impeta kugira ngo bakomeze kuzuza isura yo gusa neza no ku ntoki rimwe na rimwe bakajyanisha n'ibyo bambaye kugira ngo bakomezanye umucyo no gusa neza ku mubiri. 

4.Agaciro k'amarangamutima: Impeta akenshi zitangwa nk’impano zo kwerekana ibihe bidasanzwe, aha hari abatanga impeta nk’impano zo kugaragaza amarangamutima kandi adasanzwe. Abahanga basobanura neza ko impeta ari imwe mu mpano itajya ipfa kwibagirana ku yihawe n'uyitanze.  

5. Impeta itanga ishusho ikomeye mu myuga imwe n’imwe; Mu myuga imwe n'imwe, kwambara impeta bishobora kwerekana ipeti runaka bitewe n'umwuga ukora uwo ari wo, aha biba ari umwihariko cyane cyane iyo bizerera mu gukoresha impeta nk'ipeti.

6.Imigenzo y’umuco: Imico myinshi ifite imigenzo yihariye ijyanye no kwambara impeta, kandi gukurikiza iyo migenzo bishobora kugufasha kumva uhujwe n’umurage wawe uba warahawe.

 
Abahanga basobanura ko bitewe n'umuco cyangwa imyemerere ya buri umwe hari ibisobanuro bitandukanye buri umwe aba afitiye kwambara impeta kuri buri rutoki ashaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND