RFL
Kigali

Nyina yigishaga gutwara imodoka! Byinshi kuri Miss Alicia Aylies uri mu Rwanda wavuzwe mu rukundo Kylia Mbappe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/08/2023 22:54
0


Alicia Aylies ni icyamamare ku mbuga nkoranyamaga wamamaye cyane mu bijyanye no kumurika imideri muri Agency yitwa Guyanese Mannyky.



Uyu mukobwa yavutse tariki 21 Mata 1998, avukira ahitwa Martinique mu gihugu cy’u Bufaransa. Ababyeyi be ni Phillip Ayies, umugabo ukora cyane mu bidukikije, nyina umubyara akaba ari umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga.

Ikintu gitangaje kuri uyu mukobwa ni uko ari we mwana wenyine ababyeyi be babyaranye kuko se na nyina batandukanye binyuze muri gatanya uyu mukobwa afite imyaka 2 y’amavuko.

Uyu mwari yarezwe na nyina wenyine nawe wibanaga, nyuma aza kwimukira mu gace kitwa Matoury ari hamwe na mama we umubyara.

Kuko buri mubyeyi wese yifuriza ibyiza umwana we ariko ntibigende uko byapanzwe niko byagenze ku mubyeyi wa Alicia Aylies, kuko yatangiye ubuzima bwo guhangayika akiri umwana muto.

Ibi byarabaye ariko uyu mukobwa nta cyamubujije kugera ku ndoto ze zo kuba Miss wo mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2017.

Alicia yize amashuri ye muri Montyjoy nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Lycee mu mwaka wa 2016 ari naho yarangirije amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yagiye muri Kaminuza mu ishuri rya yo mu gace ka Guiana yiga amategeko ndetse aza no kuba Miss w’iri shuri mbere gato y’uko aba Miss w’igihugu.

N’ubwo nta bintu byinshi bizwi kuri Alicia Aylies ngo yakunze imideri akiri muto.

Kimwe mu bihuha byigeze kumuvugwaho cyane bigakwira isi, ni ibyazwe ko yapfuye mu mwaka wa 2020, binyuze ku muntu wari wabitangaje kuri Facebook.

Umukinnyi witwa Kylian Sanmi Mbappe Lottin wamamaye nka Kylian Mbappe ni umusore wo mu gihugu cy’u Bufaransa aho uyu mwari akomoka. Uyu musore yavuzwe mu rukundo na Alicia Aylies gusa bo bagakunda guhisha cyane iby’urukundo rwabo.

N’ubwo byavugwaga gutyo ntabwo aba bombi bigeze bagaragara mu ruhame nyamara inyandiko dukesha ikinyamakuru Sportmob.com, igaragaza ko inshuti zabo za hafi zo zemezaga iby’urukundo rwabo.

Nyuma y’aha magambo hari imikino myinshi uyu mukinnyi yatsindagamo ibitego maze Aylies akagaragaza uruhande rwe ndetse akanatera imitoma Mbappe mu buryo bw’ibanga cyane.

Benshi bagiye bavuga ko uyu mukobwa asa cyane na Rihanna dore ko nawe yagiye abyivugira aho yagaragagaza ko uramutse utarebye amazina ya Rihanna ushobora kureba ku mafoto ukagira ngo ni we.


Yavuzwe mu rukundo na Mbappé 

Uyu mukobwa yaje kujya muri muzika ariko ashyira hanze indirimbo 2 gusa arizo; Abuser na Mojo ubundi arekeraho. Kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho biteganijwe ko azitabira umuhango wo Kwita Izina uzaba kuwa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND