RFL
Kigali

B Face yagarutse ku musaruro yahawe n'indirimbo 'Big Man Thing' yakoranye na Latinum wo muri Uganda - VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/08/2023 13:11
0


B Face ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika yo ku gihugu cy'u Burundi, akaba amaze gukundisha urubyiruko injyana ya Hip Hop muri kiriya gihugu. Kuri ubu yagarutse ku nyungu yakuye muri 'Big Man Thing' mbere yo kujya muri Australia.



B Face ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu gihugu cy'u Burundi akaba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu mitima y'urubyiruko by'umwihariko abakunda injyana ya Hip Hop.

Yagaragaje ko indirimbo "Latinum" yayikuyemo ibintu byinshi birimo kuba yaramusigiye izina mu bakunzi ba muzika muri Uganda na Afurika, ndetse yemeza ko yigiye byinshi kuri Latinum.

Aganira na InyaRwanda.com, B Face yagize ati: "Mu by'ukuri, muri Uganda by'umwihariko kuri Latinum nahigiye byinshi, ntabwo wakorana indirimbo n'umuhanzi utiyumvamo cyangwa utazi ibyo akora.

Rero gukorana na Latinum byaramfashije kuko ni umuhanzi w'umuhanga kandi nawe ufite abafana. Gukorana nawe rero byambereye inzira yo kugira abafana muri kiriya gihugu kandi n'indirimbo yaduhaye kumenyekana no muri Afurika ku bakunda umuziki wa Uganda".

Akomeza avuga ko mbere yo kwerekeza muri Australia yabanje guca muri Uganda. Ati: "Nagombaga kujya gutaramira muri Australia ubundi nkagaruka mu Burundi, ariko nyuma yo kwemeranya na Latinum byaba ngombwa ko nyura muri Uganda gufata amashusho y'iyi ndirimbo 'Big Man Thing' nkomereza ko muri  Australia, ngarutse ndongera nyurayo turayisoza. Rero ni indirimbo yatumye ndushaho gukora cyane".

B Face ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ndetse wisanga mu Rwanda cyane. Yakunzwe mu ndirimbo zo mu njyana ya Hip Hop agakundirwa uburyo afasha abahanzi bagenzi be.

Latinum ni umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, uririmba injyana ya Dancehall, AfroBeat, Reggae na Ragga. Yakoranye indirimbo na Eddy Kenzo bayita Low Latinum. Ni umuhanzi wamenyekanye cyane ndirimbo Ready Know, Buwoomi n'izindi.

REBA HANO BIG MAN THING YA B FACE NA LOTINUM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND