Umuhanzi wo muri Tanzania ufite inkomoko muri Amerika Vanessa Mdee yagaragaje ko ubwo yari mu bihe bye , yamenyekanye abantu bakamukunda cyane ariko nyamara ntabyishimo afite.Ubuzima bwo muri muzika ngo nibwo bwatumye ajya gushaka Yesu nk’Umwami n’umukiza we.
Uretse Vanessa Mdee watangaje ko yakiriye agakiza kubera
ko ntamahoro yaboneye mu muziki , hari n’abandi bahanzi batandukanye bagiye
bagaragaza ko bakwiriye kujya gushaka umukiza kurenza amafaranga.
Uyu mugore w’abana babiri , abinyujije kuri Konti ye
ya TikTok , yagaragaje ko ho yavuye hatandukanye n’aho ari kugeza ubu, yagize
ati ”Nari narazonzwe n’agahinda gakabije
mu gihe izina ryanjye ryari hejuru muri muzika.Nakomeje gusunikiriza
ariko ndi umurwayi ukomerewe bitewe n'uko byansabaga gukora amasaha menshi”.
Uyu muhanzi ufite abafana batari bake, yatangaje ko
kugira imbaraga z’umurengera n’igikundiro gitangaje muri rubanda ataribyo
byibanze bikenewe kugira ngo umuntu agire ibyishimo mu buzima bwe.Ati”Nagize abafana benshi cyane mu Isi, ariko nari
nkeneye urukundo rw’ukuri n’ibyishimo by’ukuri kubera ko ibishashagirana byose
atari zahabu”.
Uyu mugore yagaragaje ko nyuma yo kwibaza ibyo byose,
yaje kujya gusenga akabonera amahoro mu Mana.Ati ”Narihannye, ndangije ndavuga
nti Mwami, ubu wafata umutima wanjye”.
Muri 2020, yatunguye abafana be avuga ko asezeye
umuziki.Abinyujije muri ‘Podcast’ , yagaragaje ko yemeranya cyane n’umutima we
ku mwanzuro yafashe.Uyu muhanzikazi, yise umuziki ‘Imico y’amadayimoni’ kuko
ngo ugeza abawukora ahabi.
Ati ”Abantu bazakubwira igice cy’ukuri ku bintu biri kujya mbere muri bo kandi ukuri kuri njye ni uko nshaka gukizwa nkarekera aho kurwana n’amadayimoni”.
Vanessa Mdee
ashishikajwe no kurera abana be babiri n’umugabo we ufite inkomoko muri Nigeria
witwa Rotimi.
Isoko: Nairobinews
TANGA IGITECYEREZO