RFL
Kigali

Wa munsi wo kurya ubunnyano wageze! Menya abana 20 b’Ingagi bagiye Kwitwa Amazina - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2023 22:15
0


Abana 20 b’ingagi bavutse mu bihe bitandukanye bagiye Kwitwa Amazina mu muhango uzabera mu Kinigi ku ntango y'imisozi miremire y'ibirunga mu Majyaruguru y'u Rwanda. Bizaba ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023.



‘Kwita Izina’ ni umuhango ukorwa hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi irimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. No kwagura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, buhanzwe amaso mu rugendo rw'iterambere.

U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 inyungu iva mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017.

Umuhango wo kurya ubunnyano cyangwa Kwita Izina mbere wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse. Ariko kuri ubu hari ababihuza n’indi minsi mikuru nko ku batizwa no gukomezwa.

Uyu muhango wabaga urimo abana bato mu myaka batumiwe bagahabwa amata n’umutsima w’amasaka bakicara ku musaswa barangiza kurya buri umwe akavuga amazina yise umwana wavutse.

Nyuma ababyeyi b’umwana batangazaga amazina y'umwana. Iyo wagiraga amahirwe wasangaga harimo nka rimwe mwahuje! Ugahita wirahira uti ‘wa mwana wo kwa kanaka namwise izina’.

Muri iki gihe wumva ngo ko kwa kanaka barabyaye, amazina ukazayamenya wabasuye cyangwa ukayamenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga! Bivuze ko umuhango w’ubunnyano utagikorwa nka mbere.

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi urihariye! Abantu baturutse imihanda yose bakoranira mu Kinigi, abatoranyijwe bagahabwa indangururamajwi bakegera imbere buri umwe akavuga izina yise umwana w'ingagi n’impamvu.

Ingagi zahinduye imibereho y’abaturiye Pariki n’abo bavuga ko bakirigita ifaranga uko bukeye n’uko bwije. Zatumye ibikorwaremezo nkenerwa mu buzima bwa buri munsi byubakwa umunsi ku munsi, amahanga yose akoranira mu Rwanda.

Ingagi zatumye Kigali imurikirwa n’amatara y’abakomeye, ibihangange muri buri nguni y’ubuzima bigera mu Rwanda-Abajyaga babumva banababona ku nyakiramashusho nini bababona imbona nkubone bashyushya uruganda rw’imyidagaduro.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) yerekana ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, rwiyongereyeho 56% ugereranije na miliyoni 158& rwinjije n’ubundi mu gihe kingana n’amezi atandatu ya 2022.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuzemo ati “Twishimiye gusubira i Kinigi uyu mwaka mu birori byo Kwita izina ingagi ku nshuro ya 19. Uyu mwaka kandi, twishimiye ibyagezweho mu bikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ingagi nziza zo mu misozi.”

“Umwaka ushize, ubukerarugendo bw'ingagi mu Rwanda nicyo gice cyitwaye neza kandi imibare yerekana ko 2023 biteganijwe ko izatumbagira ikarushaho kandi ikatugeza ku ntego z'igihugu cyacu.”

Kugeza ubu, arenga miliyari 10 Frw amaze gukoreshwa mu mishinga irenga 1,000 ishingiye ku baturage baturiye Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Parike y'igihugu ya Gishwati-Mukura kuva iyi gahunda yatangira.

Mu myaka 15 ishize, ingagi zirenga 350 zo mu misozi nizo zimaze kwitwa. Uyu munsi, Kwita Izina byagize uruhare mu ifatwa ry’ingamba zikomeye zo kubungabunga umurage karemano w'u Rwanda no kurushaho kwagura uruhare rw'ubukerarugendo mu guteza imbere igihugu.

IHERE IJISHO AMAFOTO Y’ABANA B’INGAGI BAZITWA  AMAZINA


1.Umwana wo mu muryango Agashya

Uyu mwana yavutse ku wa 17 Kanama 2023 kuri Nyina witwa Inyenyeri mu muryango wa Agashya.2.Umwana wo mu muryango wa Muhoza

Yabonye izuba ku wa 19 Gashyantare 2023 kuri Nyina witwa Intango mu muryango wa Muhoza.

3.Umwana wo mu muryango wa Muhoza

Ni umwana wa Twitabweho wavutse ku wa 28 Werurwe 2023, kuri Nyina uvuka mu muryango wa Muhoza.

4.Umwana wo mu muryango wa Mutobo

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 8 Ukwakira 2022 kuri Nyina witwa Ishyaka wo mu muryango w'ingagi wa Mutobo.

5.Umwana wo mu muryango Hirwa

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 27 Gashyantare 2023 kuri Nyina witwaAkarabo wo mu muryango w'ingagi witwa Hirwa.

6.Umwana wo mu muryango Pablo

Ni umwana wavutse ku wa 9 Ukwakira 2022 kuri Nyina witwa Teta wo mu muryango w'ingagi witwa Pablo.

7.Umwana wo mu muryango wa Ntambara

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 14 Kanama 2022 kuri Nyina witwa Kurinda wo mu muryango w'ingagi wa Ntambara.

8.Umwana wo mu muryango Dushishoze

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 6 Ukuboza 2022 kuri Nyina witwa Gutangara wo mu muryango Dushishoze.

9.Umwana wo mu muryango Shishikara

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 22 Nzeri 2020 kuri Nyina witwa Shishikara wo mu muryango Dushishoze.

10.Umwana wo mu muryango Segasira

Uyu mwana yavutse ku wa 22 Gashyantare 2023 avuka kuri Nyina witwa Taraja wo mu muryango Segasira.

11.Umwana wo mu muryango Isimbi

Uyu mwana yabonye izuba ku wa 1 Werurwe 2023, avuka kuri Nyina witwa Sugira wo mu muryango Isimbi.

12.Umwana wo mu muryango Musirikari

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 16 Mutarama 2023 kuri Nyina witwa Isaro wo mu muryango w'ingagi wa Musirikari.

13.Umwana wo mu muryango wa Musirikari

Uyu mwana yavutse ku wa 14 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Muntu wo mu muryango w'ingagi wa Musirikari.

14.Umwana wo mu muryango wa Kwitonda

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 4 Nzeri 2022 kuri Nyina witwa Icyamamare wo mu muryango wa Kwitonda.

15.Umwana wo mu muryango Kwitonda

Yavutse ku wa 12 Ukwakira 2022 kuri Nyina witwa Sulubika, wo mu muryango w'ingagi wa Kwitonda.

16.Umwana wo mu muryango Igisha

Uyu mwana yavutse ku wa 12 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Ingenzi wo mu muryango Igisha.


17.Umwana wo mu muryango Igisha

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 7 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Inkindi wo mu muryango wa Igisha.

18.Umwana wo mu muryango Agashya

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 18 Mutarama 2023 kuri Nyina witwa Ubudehe wo mu muryango Agashya.

19.Umwana wo mu muryango Segasira

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 29 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Ubuhamya wo mu muryango Segasira.

20.Umwana wo mu muryango wa Mutobo

Uyu mwana w'ingagi yavutse ku wa 1 Nyakanga 2023 kuri Nyina witwa Akaramata wo mu muryango wa Mutobo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND