Kuva na mbere hose , abakobwa bagira ibyo bashingiraho mu gihe bagiye guhitamo abo bazabana nabo by’umwihariko mu gihe bishobokako babana ubuzima bwabo bwose.Ibyo tugiye kwibandaho uyu munsi ni ibigaragarira inyuma.
Muri ibi bintu hashobora kugaragaramo ibyerekeye
ubwiza cyangwa imiterere imyambarire n’ibindi, gusa nanone hari ubwo umugabo
ashobora kuba ari mwiza anambara neza ariko urukundo ntirumusange bitewe nabwo
n’impamvu.
Uretse ibyavugwa na buri wese, burya nta mukobwa
usanga umusore utigirira icyizere mu buzima bwe kandi akaba azi neza ko ari
mwiza nawe ashoboye.Abasore bagirwa inama yo kujya bahorana icyizere byumwihariko
mu gihe bari bonyine cyangwa bari kumwe n’abo bakunda kuko aribyo biba kurura.
ESE
IBINDI ABAKOBWA N’ABAGORE BAKUNDA KWITAHO NI IBIHE ?
1.Indeshyo
Ubyange ubyemere , burya indeshyo ni kimwe mu byo
abakobwa barebaho cyane , kuko nibwo avuga ko yizeye umutekano we.Abasore
barebare bamuruta, nibo aha amahirwe menshi ugereranyije n’abandi , gusa nanone
hari abareba abo baresha bakaba bagufi bitewe n’amahitamo ye.
2.Isura uko
igaragara
Uyu wo ni n’umutego abakobwa benshi bagwamo ,ugasanga
bakurikiye isura birangira baguye kumuntu ufite imico ihabanye.Nubwo bimeze
bityo ariko , burya isura iri mu bintu by’ibanze abakobwa bagira impamvu iyo
bari guhitamo uwo bakundana nawe.
3.Umusatsi
mwiza
Ibi byose bigendana n’uko agaragara inyuma.Iteka
abakobwa bakunda ibintu byose bituma bagaragara neza, umusore ugira umusatsi
mwiza baramukunda kandi bakamuba hafi kuko baba babona asa neza.
4.Iminwa myiza
Mu rukundo hari ubwo abakundana basomana babipanze
cyangwa bibatunguye.Umukobwa wese aho ava akagera , aba akeneye umusore ufite
iminwa myiza azasoma ntakibazo.Ibi bijyana no kuba afite amenyo meza kandi y’umweru.
5.Amaso meza
Abakobwa bakunda abasore babareba bakava mu byabo,
burya umusore ufite amaso meza ashobora gukurura umukobwa kabone nubwo mu mutwe
ntakintu cyaba kirimo.
Ibi tuvuze , ntaho bihuriye no kuba wakundana n’umuntu
akaguha ibyo umukeneyeho (Amafunguro y’umutima).Urukundo ntaho ruhurira
n'ibigaragara inyuma ndetse ubwenge bw’umuntu ntaho buhurira n’uko asa cyangwa
agaragara.Urukundo rubera mu mutima we ndetse rukabera muri kamere muntu.Abakobwa
iteka bagirwa inama yo kutajya bita ku muntu w’inyuma.
TANGA IGITECYEREZO