Annet wo muri Uganda yagaragaje uburyo umuyango n’inshuti bamutaye mu bitaro ubwo yari amaze kubwirwa ko atazatinda kwicwa na kanseri yo mu muhogo nyuma yo gupimwa n’abaganga.Umuryango ndetse n’inshuti ze ngo bavuze ko azapfa vuba bityo ko nta mpamvu yo kumutakazaho amafaranga n’igihe.
Annet , yagaragaje ko yatangiye kwiyumvamo ubu burwayi
ubwo yari akiri umunyeshuri , agatangira kutajya yitabira ishuri nk’ibisanzwe
ndetse akajyanwa no kubitaro bitandukanye kugira ngo asuzumwe , bikaza
kugaragara ko arwaye kanseri yo mu ngoto (mu muhogo) yari igeze ku kigero cya
nyuma.
Uyu mubyeyi,yemeza ko umuryango we utigeze umenya aho
indwara yaturutse kugeza bitangajwe na muganga babona kumenya ko ari
kanseri.Muri icyo gihe abaganga bababwiye ko arwaye kanseri kandi ko ntacyo
yakora ngo ayikire.
Nyuma yo kumenya ko yakwirakwiye mu mubiri hose,
batangiye kumuha imiti yica uburibwe, avuga ko muri icyo gihe yagiye mu Bitaro
akamara yo amezi agera kuri 4 nta nshuti cyangwa umuryango umusuye kuko ngo
bemeza ko n'ubundi agiye gupfa bityo bakanga gutakaza amafaranga yabo ngo
batazasigara mu bukene.
Uyu mubyeyi , ashimira Imana kuko kuva yabwirwa n’abaganga
ko azapfa , hashize amezi abiri akimeze neza ndetse n’igihe yahawe n’abaganga
cyararenze.
Isoko: Afrimax English
TANGA IGITECYEREZO