RFL
Kigali

Ababyeyi: Ibintu usabwa kwigisha umwana wawe w’umukobwa mbere y’uko agira imyaka 14

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/08/2023 12:30
0


Ababyeyi bose bari bakwiriye kumva neza inshingano bafite kubo babyaye byumwihariko abakobwa nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.



Umwana w’umukobwa uri gukura ahura n’ibisitaza byinshi nyamara umubyeyi iyo amubaye hafi amufasha muri byose ariko nanone akamuha inama zizamufasha kuba yagira ibyo ageraho mu buzima busanzwe.Umubyeyi ufite umwana uri hafi kugira imyaka 13 rero hari ibintu by’ingenzi agomba kuba yaramubwiye.

1.Ugomba kumubwira ko ari mwiza kandi ko agomba kubyishimira.

Umwana wawe w’umukobwa mubwire ko ari mwiza ,umufasha kumenya n’uburyo azajya abyishimira ariko nanone akanagira amakenga.Bwira uyu mukobwa wawe ko adakwiriye gutuma hagira umuntu umubwira ibihabanye n’ibi kugira ngo azabeshe gukura yikunda kandi yitoza gutera imbere.

2.Mwigishe ko amashuri ye atariyo amugira uwo ariwe

Mbere y’uko umwana wawe w’umukobwa agira imyaka 13 , mubwire ko aziga ariko ko kwiga n’ingano y’amashuri azagira ataribyo bizamugira umuntu ahubwo imico ye n’ibindi azi gukora bitandukanye n’ibyo yize.

3.Bwira umukobwa wawe ko ntacyo bitwaye gukosa

Ntabwo akwiriye guhora yicira urubanza ku ikosa yakoze rimwe.Mwigishe ko umuntu yigira mu makosa, amenya ko gusubiramo ikosa aribyo kosa.

4.Mubwire ko umubiri ari uwe kandi ko akwiriye kuwirindira

Umwana w’umukobwa uri hejuru y’imyaka 13, atangira kugira inshuti zimwe zikamwereka ko hari ibyo yari akwiriye gukorera ku mubiri we , haba ari ukugira ngo abe mwiza kurushaho cyangwa indi mpamvu, umwana wawe nuba waramuhaye impamba yo kubaha umubiri we, bizamufasha kumenya neza uburyo yitwara mu gihe ageze mu moshya ashobora gutuma yiyangiza.

5.Umwigisha ko akwiriye kudaheranwa n’ibitekerezo bye

Uyu mwana wawe w’umukobwa mwigishe ko akwiriye kumenya ko ahari ngombwa agomba gutanga ibitekerezo bye byuzuye.

6.Mwigishe guhitamo inshuti nziza

Bwira uyu mukobwa wawe ko byaba byiza, amenye kwigwizaho inshuti nziza zifitiye akamaro kugira ngo nawe zizamugirire akandi kamaro mu buzima bwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND