RFL
Kigali

Biratangaje: Shakila wabyaranye Eric Omond yishushanyijeho abasore bose bakundanye bakaza gupfa

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/08/2023 13:04
0


Umukobwa witwa Shakila yasubije abantu bibazaga aho umubare wa Tattoo afite ku mubiri waturutse n'ibisobanuro byazo.Uyu mukobwa yavuze ko buri musore bakundanye amwishushanyaho iyo amaze gupfa.



Shakila mu kiganiro yatanze kuri YouTube, yagaragaje ko adatinya kwishyiraho Tattoo z'abo bakundanye ariko batakiriho.Yagize ati " Muri rusange mfite Tatuwaje 19 ku mubiri wanjye. 11 muri zo ni iz'abo twahoze dukundana bapfuye. Njye niko mbigenza , iyo umuntu twahoze dukundana agapfa mwishushanyaho" 

Kugeza ubu mfite tattoo y'inshuti yanjye magara ariko ubundi aba Ex banjye bose mfite Tattoo z'abo ku mubiri wanjye ariko abapfuye".

Shakila wiyita 'Queen of Street', yemeza ko ajya abara umubare w'abo baryamanye bose , gusa ngo uyu mwaka ntabwo yigeze aryamana n'umugabo ariko ngo bose hamwe ni 150.

Uyu mugore yigeze kuvugwa mu makuru yo gushyamirana hagati ye n'umugore witwa Caroline Kwemeru , Eric Omondi yari amaze guhitamo, avuga ko amutwitiye kandi ko atazatuma umwana we aba kugasozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND