Kigali

Umuhanzikazi Mzbel yahanuye abangavu bumva ko impano zabo zizatezwa imbere n'abo baryamanye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/08/2023 7:05
0


Uyu muhanzikazi Mzbel , mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, yemeje ko yasambanijwe n'uwari Boss we kugira ngo amuzamurire impano , avuga ko byatumye ibyo akunda birangira nabi.



Uyu muhanzikazi, yemeza ko yamubeshye urukundo , amubwira ko amukunda bimera nk'aho bakundanye kandi nyamara boss we ari umugabo.Mzbel akomeza avuga ko boss we baryamanaga, yamuhuje n'ibyamamare nka rimwe mu masezerano bari bafitanye.

Mzbel, yahaye inama urubyiruko rw'abakobwa baba banyotewe no kwamamara, ababwira ko urukundo rw'umuntu wubatse ntacyo ruba ruvuze ndetse ko n'ibyo wageraho binyuze mu nzira z'ubusambanyi n'uwo kugufasha ntaho bigera  cyane ko ngo bitamara igihe kirekire.

Ubusanzwe amazina yahawe n'ababyeyi ni Belinda Nana Ekua.Ni umuhanzi akaba n'umukinnyi wa Filime muri Ghana.

Uyu mukobwa ngo yemera gukundana n'uwari Boss we ntabwo yari aziko ashobora gusenya urugo rwe na cyane ko ngo nyiri ubwite we atabyitagaho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND