Kigali

Tory Lanez yakatiwe imyaka 10 azira kurasa Megan Thee Stallion

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/08/2023 8:13
0


Umuraperi ukomoka muri Canada, Tory Lanez, yakatiwe imyaka 10 y'igifungo nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kurasa umuraperikazi mugenzi we Megan Thee Stallion bigeze no kukanyuzaho.



Tory Lanez yarashe umuraperikazi w'icyamamare unibitseho ibihembo bya Grammy Awards, Megan Thee Stallion mu birenge ubwo yatonganaga nawe nyuma y'ibirori bari bajyanyemo mu 2020.

Uyu muhanzi yahamwe n'icyaha cyo kurasa Megan, ashinjwa imbunda eshatu mu Kuboza kwa 2022, kuva icyo gihe akaba yari afunzwe.

Iraswa ryasize Megan Thee Stallion akeneye kubagwa kugirango akurwemo amasasu mu maguru ndetse uyu muraperikazi avuga ko byamuteye ihungabana mu nyandiko yatanze mu rukiko.

Tory Lanez yahamwe n'icyaha cyo kurasa Megan Thee Stallion, akatirwa imyaka 10 y'igifungo

Umushinjacyaha w'Akarere ka Los Angeles ,yavuze ko  nyuma y'urubanza  kuba icyamamarekazi nka Megan cyarareze Tory byafashije mu kwita ku kibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abagore.

Umushinjacyaha George Gascón yagize ati "Kuba ari umuntu uzwi cyane byazanye ingingo ikomeye ku kibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abagore

Iraswa rya Megan ryabaye mu rugendo rwo gutaha avuye mu birori bya pisine byabereye mu rugo rw'umunyamideli kabuhariwe Kylie Jenner. Ibi birori byari byitabiriwe n'abasitari benshi, Tory na Megan babijyanyemo dore ko icyo gihe bari bagikundana.

Ifoto ya Megan na Tory mu birori bitabiriye kwa Kylie Jenner, iyi bayifotowe mbere y'uko habaho iraswa

Abashinjacyaha bari basabye umucamanza gutanga igifungo cy'imyaka 13. Bavuze ko Lanez yari akwiye igihano kirekire kubera kurasa "uwahohotewe" ku muhanda utuje, ndetse no kuba yarakoze "ubukangurambaga bwo kumukoza isoni no kongera kumuhahamura" nyuma yo kumurasa mu kirenge.

Umuyobozi wa serivisi z’abahohotewe mu biro by’ubushinjacyaha bw’akarere ka Los Angeles, Tanishia Wright, yatangarije abanyamakuru nyuma y’iburanisha ry’iki gihano ati: "Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa birabura ni icyorezo cy’igihugu kimaze igihe kirekire kititaweho kandi kikaba kidatangazwa."

Mbere y'uko Tory arasa Megan, bakanyujijeho igihe kitari gito

Yakomeje agira ati: "Abagore b'abirabura bahohoterwa inshuro nyinshi kuruta uko bataza gutanga amakuru ku babahohoteye kubera ubwoba ko batazizera. Turizera ko Megan Thee Stallion yababereye urugero rwo kudahisha ukuri''.

 Daystar Peterson wamamaye nka Tory Lanez wakatiwe igifungo cy'imyaka 10, afite agahigo ka album  irindwi za mbere muri Amerika mu myaka irindwi ishize. Yagiye yamamara cyane mu ndirimbo nka 'LUV', 'Drifting', 'Say It' n'izindi zamumenyekanishije ku ruhando mpuzamahanga.

Tory Lanez ugiye gufungwa imyaka 10, yarari mu bahanzi bakomeye muri Amerika

Yahamijwe ibyaha bitatu mu Kuboza gushize: gukubita imbunda Megan no kumurasa; kugendana mu modoka imbunda itanditswe no gusohora imbunda n'uburangare bukabije. Uyu musore w'imyaka 31 y'amavuko afunzwe kuva ahamwe n'ibi byaha.

Abamwunganira bavuze ko agomba kubona igeragezwa n'igihe muri gahunda yo kuvura ibiyobyabwenge (Rehab). Ntibyumvikana niba Lanez ubu araza koherezwa muri Canada akaba ariho akorera igifungo.

Umwunganizi we, Jose Baez, yavuze ko umukiriya we ateganya kujuririra iki gihano kubera "ibibazo bikomeye" mu rubanza birimo n'ibura ry'ibimenyetso.

Ku wa kabiri, hanze y’urukiko, yavuze ko nta bimenyetso bya ADN bishinja Lanez bijyanye n’iraswa, yongeraho ko ADN y’umuraperi itabonetse ku mbunda yakoreshejwe irasa Megan Thee Stallion.

Abunganira Lanez batangaje ko ashaka kujurira igihano yahawe

Tory Lanez yakatiwe iki gifungo nyuma y'ibyumweru 2 atangaje ko ari umwere ndetse ko agikunda Megan Thee Stallion. Ubwo yakatirwaga Megan ntiyarari mu rukiko dore ko yavuze ko atabasha kwicara ahantu abona Tory Lanez kubera ko bimwibutsa ibyo yamukoreye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND