RFL
Kigali

U Butaliyani: Abantu 30 baburiwe irengero babiri barapfa nyuma y'uko ubwato bw'abimukira burohamye

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:7/08/2023 10:46
0


Umwana na nyina bahasize ubuzima ubwo abarenga 30 baburiwe irengero, ibi byabaye nyuma yuko amato abiri yari atwaye abimukira arohamye ku kirwa cya Lampedusa cyo mu Butaliyani.



Ubu bwato uko ari bubiri bwari buturutse mu mujyi wa Sfax ku cyambu cya Tuniziya, hakaba hari harimo abantu 90, aho hamwe hari harimo 48, ahandi ari 42.

Abashinzwe umutekano ku nkombe z'u Butaliyani mu gihe bakoraga igenzura n’ubutabazi, batangaje ko babiri gusa ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye ari bo umugore n’umwana w’umwaka umwe.  

Ubuyobozi bwa Tuniziya butangaza ko umujyi wabo ari naho icyambu kiri akenshi ari ikiraro abimukira bakunda kugana kuko abenshi batekereza ko hari ubuzima bwiza, gusa akenshi hari abatagerayo amahoro bakagarukira mu nzira barohamye.  

Ubuyobozi bwo muri Sfax ni kilometero 80 gusa uturutse ku kirwa cya Lampedusa cyo mu Butaliyani, bwemeje ko barimo gukora uko bashoboye bakamenya ubwenegihugu bw'abo bimukira kugira ngo bamenye uko bafashwa.

Gusa mu bimaze kugaragara byatangajwe mu kinyamakuru AFP ni uko abenshi ari abaturutse muri Africa mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ku wa Gatandatu, abashinzwe umutekano mu Butaliyani bavuze ko bakijije abimukira 57 igihe ubwo bwato bwarohamaga, mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Lampedusa.

Croix-Rouge yatanze ubutabazi kuri aba bimukira itanga ibiryo, amazi, imyenda n'ibiringiti mu buryo bwo kurengera ubuzima bwiza bwabo.

Gusa abashinzwe umutekano ku nkombe bakomeje kugaragaza imbogamizi y'ikirere kibi aho birimo gutuma ubushakashatsi n'iperereza bikorwa neza ngo batabare abo baburiwe irengero.

Minisiteri y’imbere mu Butaliyani, yavuze ko imibare y’abimukira mu nyanja yikubye kabiri uyu mwaka igera ku 92.000, ugereranije na 42.600 yo mu mwaka ushize 2022.

Kugeza ubu abarenga 1.800 bamaze kuhasiga ubuzima mu nyanja ya Mediterane yo hagati, abenshi baba bava muri Afurika y'Amajyaruguru bajya mu Burayi.

Umuryango mpuzamahanga w’abimukira (IOM) wavuze ko imibare nyayo ishobora kuba myinshi cyane kuruta iyo bafite bitewe nuko hari amato arohama gusa ntibabimenyeshwe.


Babiri bahasize ubuzima, abandi 30 baburirwa irengero, gusa iperereza riracyakorwa n'abashinzwe ubutabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND